Umuhanzi Clarisse Karasira Yibarutse

Umuhanzi Clarisse Karasira yatangarije kuri Instagram ko yibarutse.‘

 

Clarisse Karasira asanzwe yiyita ‘umukobwa w’Imana n’igihugu.’

Uyu muhanzi hari uherutse no guhimbira indirimbo uriya mwana yavuze ko uriya mwana azitwa amazina nyuma yo kurya ubunnyano nk’uko umuco w’u Rwanda ubiteganya.

- Kwmamaza -

Tubibutse ko Clarisse Karasira aba muri Leta zunze ubumwe n’Amerika.

Kuri Instagram yanditse ati: “ Impundu impundu babyeyi, Ikoobe Ikoobe Abato. Umukobwa w’Imana n’igihugu hamwe n’umutware, imfura yo mu batangana baguye umuryango. Imana ishimwe Igikomangoma cyacu kindyamye mu gituza ibicuro byashize. Umutware na njye duhaye Imana icyubahiro tunabashimira ku masengesho yanyu menshi. Amazina azatangazwa nyuma y’umuhango wo kurya ubunnyano no kwita izina nkuko natwe twabikorewe.”

Umwe mu bamukirikirana kuri Instagram nawe w’icyamamare witwa Ally Sudi yamubwiye ngo ‘asubireyo nta mahwa’

Hari hashize ibyumweru bibiri Clarisse Karasira ahimbiye umwana we indirimbo yise ‘Kaze neza’.

Mbere y’aho yari yaratangaje ibyo gusohora indirimbo ye taliki 16, Gicurasi, 2022 ubwo yatangazaga ko azasohora indirimbo yahimbiye umwana atwite.

Yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ati: “ Umwuzukuru w’Imana n’igihugu yanjyanye mu nganzo aho yibereye iyo, mpimba indirimbo nshya izasohoka kuwa mbere. Ntimuzayicikwe, mbifuriza ibyiza.”

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version