Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuhanzi Ruger Yahakanye Ibyo Kutumvikana N’Uwo Bazafatanya Gutaramira Abanyarwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Umuhanzi Ruger Yahakanye Ibyo Kutumvikana N’Uwo Bazafatanya Gutaramira Abanyarwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 February 2022 3:29 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ruger witabiriye ikiganiro n’abanyamakuru yafatanyijemo na mugenzi AV yahakanye iby’uko yaba afitanye amahari  na AV, avuga ko kuba mu byamamare havugwa amahari nta kidasanzwe kirimo ariko ko hagati ye na mugenzi we ‘ibintu ari amahoro.’

N’ubwo Ruger avuga ko nta nda y’umujinya afitiye mugenzi we cyangwa ngo nawe abe ayimufitiye, mu ijoro ryacyeye, uyu Ruger yanze kwitabira ikiganiro yari yatumiwemo kuri Radio 10 nyuma yo kumenya ko AV yamutanze yo.

Aba bahanzi bombi bakomoka muri Nigeria bazataramira Abanyarwanda ku wa Gatandatu taliki 19, Gashyantare, 2022.

Kuri uyu wa Kane bakoresheje ikiganiro n’itangazamakuru kugira ngo baribwire aho imyiteguro yo kuzashimisha Abanyarwanda igeze.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Aba bahanzi bageze ahari bubere ikiganiro bacyererewe cyane kuko bamaze isaha n’igice batarageraho ahabereye kiriya kiganiro.

Bongera kwibutsa itangazamakuru ko ari ryo rigira uruhare runini mu kuzamura izina ry’umuhanzi kandi ko ibi bakwiye kubishimirwa.

Abahanzi bose bazitabira iki gitaramo bari baje kuvugana n’itangazamakuru

AV mu ijambo yavuze ko ku nshuro ya mbere agiye gutaramira Abanyarwanda kandi ngo azabashimisha babone ko ayabo atishyuriwe ubusa.

Ruger nawe ni uko, ngo gushimisha Abanyarwanda ni yo ntego yamuzanye!

Abahanzi b’Abanyarwanda bazaririmba muri kiriya gitaramo ni Ariel Wayz, Gabiro Guitar, Ish Kevin, Afrique na Kenny K Shoot.

- Advertisement -

Hagati aho umuhanzi Okama nawe yari buzaririmbe muri kiriya gitaramo ariko yasimbujwe uwitwa Gustavio.

Abanyamakuru b’imyidagaduro bari baje kumva icyo ibi byamamare byo muri Nigeria bihishiye Abanyarwanda
Uwa kabiri uturutse ibumuso ni DJ uzacurangana n’abacuranzi ba AV na Ruger
TAGGED:AbanyarwandafeaturedIgitaramoNigeriaRuger
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Ruzatangira Rukora Inkingo Miliyoni 50
Next Article Mushake Ubumenyi Akazi Kazizana-Inama Y’Uyobora Ishami Ry’Ubuvuzi Muri Kaminuza y’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?