Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuhanzi Sintex Afunganywe Na Mugenzi We W’i Burundi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Umuhanzi Sintex Afunganywe Na Mugenzi We W’i Burundi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 May 2023 8:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Arnold Mazimpaka uzwi ku izina rya Sintex afunganywe n’abandi bantu batatu barimo umukinnyi wa Gorilla FC witwa Mukunzi Vivens bazira gukoresha ibiyobyabwenge.

Undi ufunzwe ni umuhanzi w’i Burundi witwa Ndikumana Yvan uzwi nka Navy Amaru.

Uwa kane bafunganywe nawe ni umugore witwa Valentine Uwambajimana ukurikiranyweho gucuruza urumogi kuko yafatanywe udupfunyika twarwo tugera kuri 889.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Dr. Murangira B. Thierry yabwiye itangazamakuru ko bariya bantu bafashwe hagati y’italiki 3 n’italiki 05, Gicurasi, 2023.

Dr. Thierry B.Murangira

Bafatiwe mu bice bitandukanye aho batuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, Akagari ka Gatenga no mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza, Umudugudu w’Amizero.

Barabapimye basanga mu maraso ya Sintex, Mukunzi Vivens ukinira Gorilla FC na Navy Amaru harimo igipimo kinini cy’urumogi.

Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zirimo iya Kacyiru, Kicukiro na Gikondo mu gihe dosiye zabo zikiri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha.

Aba batatu baramutse bahamijwe n’Urukiko icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge bahanwa n’ingingo ya 11 y’itegeko nimero 69/2019 ryo ku wa 8 Ugushyingo 2019 rihindura nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iri tegeko rivuga ko uhamijwe iki cyaha ahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Uwambajimana Valentine ukurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge nyuma yo gufatanwa udupfunyika 889 tw’urumogi we aramutse ahamijwe iki cyaha n’Urukiko yahanwa n’ingingo ya 11 y’itegeko nimero 69/2019 ryo ku wa 08 Ugushyingo 2019 rihindura itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ivuga ko aramutse agihamijwe yahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw.

Dr Murangira B. Thierry yibukije abaturarwanda ko urumogi ruri mu bwoko bw’ibiyobyabwenge bihambaye, bityo ibihano byarwo nabyo bikomeye cyane.

Yongeyeho kandi ko u Rwanda rwungutse Laboratwari y’Igihugu y’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu Butabera RFL (Rwanda Forensic Laboratory) ipima ibiyobyabwenge mu buryo bwihuse bikagaragara ko umuntu anywa urumogi ndetse ikagaragaza n’ikigero urunywa afite mu maraso.

RIB yavuze ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa anywa cyangwa acuruza ibiyobyabwenge ibyo ari byo byose kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

TAGGED:AbahanziBurundifeaturedMurangiraSintexUrumogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Karongi: Impanuka Ikomeye Yahitanye Abantu Batandatu
Next Article Nyagatare: Imvura Yangije Hegitari 279 Ziteyeho Imyaka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?