Umuhanzi W’Icyamamare Muri DRC Gen Defao Yapfuye

Lulendo Matumona wamenyekanye ku isi ku izina rya General Defao yapfuye azize uburwayi bivugwa ko ari COVID-19. Yari afite imyaka 62 y’amavuko.

Yavutse tariki 31, Ukuboza, 1958 avukira i Kinshasa. Yatangiye umuziki mu mwaka wa 1976 kandi urakundwa cyane.

General Defao yamamaye cyane mu myaka ya 1990 ariko aza kuva mu gihugu cye ajya gutura muri Kenya aho bamwe bavugaga ko yari yarahungiye.

Mu mwaka wa 2019 yaje kugaruka iwabo, agezeyo anyomoza abavugaga ko yari yarahunze kubera impamvu za Politiki.

- Advertisement -

Abavuga ko yari yarahunze kubera kubera Politiki babishingira ku ngingo y’uko atacanaga uwaka na Joseph Kabila.

Mu ndirimbo ze harimo izamenyekanye cyane nka Copinage, Bana Congo, Pitié Mon Amour, Guerre de cent ans , Tremblement de terre n’izindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version