Umuhanzikazi Uwase Arakebura Abanze Guhindukirira Imana

Céline Uwase ni umuhanzi utaragera kure cyane mu mwuga we. Gusa ni umwe mu bahanga baririmbira  Imana indirimbo ziyihimbaza.

Mu ndirimbo aherutse gusohora, harimo ubutumwa bugenewe ab’ubu bagaragara nk’abavuye mu nzira nziza yo kubaha Imana bahozemo.

Agira abantu inama yo guhindukira bakongera kuyoboka imyitwarire ishimwa n’Imana n’abantu.

Aherutse gushobora indirimbo yise Garukira Aho, ikaba ikurikiye izindi yise Hana, Igitonyanga, Umugambi, Inzira na Ubwami Bwawe.

- Kwmamaza -

Ubutumwa bwe yabunyujije mu ndirimbo nshya yise “Garukira Aho” ikaba ije yiyongera ku zindi ndirimbo amaze gukora zirimo iyitwa “Hana”, “Igitonyanga”, “Umugambi”, “Inzira”, n’iyitwa “Ubwami Bwawe”.

Mu ndirimbo yaraye asohoye, Céline Uwase araririmba ati: “Dore inka imenya Shebuja, indogobe ikamenya urugo rwa Shebuja, ariko umwana w’umuntu we ariyobagije ntagishaka kumvira uwamuremye. Garukira aho, garukira aho ugarukire Imana, iracyagutegeye ibiganza, iravuga iti ‘Mwana wanjye nkunda garukira aho ugarukire Imana”.

Aya magambo ari no  muri Yesaya 1: 3 havuga ngo “Inka imenya nyirayo, n’indogobe imenya urugo rwa shebuja. Abisirayeli bo ntibabizi, ubwoko bwanjye ntibubyitaho”.

Uwase akomoka mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba, akaba akora umuziki agamije guhimbaza Imana no kuvuga ubutumwa bwiza abinyujije mu ndirimbo.

Yishimira iterambere umuziki ugezeho kuko umuhanzi ategura igitaramo kikitabirwa n’abantu benshi cyane, bikamwereka ko hari icyo Imana iri gukora mu guhindura abantu binyuze mu muziki.

Yabwiye Kigali Today ati: “Umuhanzi ni ijwi ryumvikana cyane kandi rikumvwa na benshi kuko umuziki ufasha benshi kandi ugakundwa nabo. Ni yo mpamvu umuhanzi agomba kuririmba ubutumwa bwigisha abantu agafasha igihugu mu guhugura no kwigisha abaturage bacyo”.

Uwase asanzwe  asengera mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, mu buzima ni umukozi w’Umuryango Mpuzamahanga witwa BRAC International uharanira iterambere no kuvana abantu mu bukene by’umwihariko ab’igitsinagore.

Yarangije Kaminuza muri ULK mu icungamari mu mwaka wa 2023, ubu akaba yariyemeje kongera ingufu mu bikorwa bye bya muzika.

Ni indirimbo ihamagarira abantu kugarukira Imana bakava mu byaha.

Yayikoze abifashijwemo na Producer Peter wakoze amajwi, naho Eliel Sando [Eliel Filmz] akora amashusho yayo.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version