Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuhati Polisi Ishyira Mu Kurwanya Ibiyobyabwenge Ugera Kuki?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

Umuhati Polisi Ishyira Mu Kurwanya Ibiyobyabwenge Ugera Kuki?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 October 2025 10:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Inzego z'umutekano ziri kumena kanyanga. Ifoto: RNP
SHARE

Mu gihe cy’amezi atatu- kuva muri Kamena kugeza muri Kanama, 2025- Polisi yakoze umukwabo wafatiwemo ibilo 300 by’urumogi, urupfunyika 1000 twarwo na litiro nyinshi za kanyanga. Hari n’abantu 680 bakurikiranyweho kubyinjiza mu Rwanda no kubitunda babikwirakwiza.

Naho ku byerekeye ubuzima bw’abantu, hari abantu 6,200 bajyanywe mu bigo ngororamuco ngo bafashwe kureka ibiyobyabwenge, muri bo 1,500 bakaba bari barabaswe n’urumogi.

Icyakora iyi mibare ishobora guhindagurika kuko n’ubundi ibiyobyabwenge bigikoreshwa mu Rwanda.

Polisi itangaza ko yasanze ibyinshi muri byo bivanwa mu mahanga, Repubulika ya Demukarasi ya Congo ikaza ku isonga mu guturukamo urumogi.

Urwinshi rwinjirira muri Rubavu, abarutunda bakabona kurujyana ahandi harimo no mu Mujyi wa Kigali.

I Kigali rukunze kuvugwa muri Gasabo na Nyarugenge.

Abarucuruza baba bafite amatsinda manini n’andi mato abafasha kurugeza ku bakiliya no kongera kurangura urundi.

Ubu bufatanye butuma umurimo wa Polisi wo kurwanya iki kiyobyabwenge usaba gukorana n’abaturage kuko ari bo baba baturanye n’abo bavugwaho ubwo bucuruzi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga aherutse kuvugira mu nama yari yamuhuje n’abo muri RBC n’Ikigo ngororamuco ko urwego avugira rukora uko rushoboye ngo rusenye ayo matsinda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga. Ifoto: RNP.

Rusanganywe kandi ishami ribishinzwe ryitwa Anti- Narcotic Unit, rishinzwe gutahura no gufata abacuruza, abatunda n’abanywa cyangwa bakoresha ibiyobyabwenge mu buryo bwose.

Rutikanga ati: “Ikigamijwe si uguhana gusa ahubwo ni ugukumira no guhangana n’ingaruka zabyo.”

Ibikorwa byo kubirwanya byatanze umusaruro kuko mu bice bimwe na bimwe by’igihugu aho gukwirakwiza no gucuruza ibibyabwenge byari byogeye, byagize icyo bigeraho, haba igabanuka rigaragara.

Nk’ubu, Polisi ivuga ko yasanze ihohoterwa ryaterwaga n’ubusinzi bukomoka kuri kanyanga ryagabanutseho hafi 80%, aha ariko hakaba mu bice bimwe na bimwe.

Iri gabanuka ryaturutse ahanini k’ubufatanye n’abaturage batanga amakuru y’aho ibiyobyabwenge bituruka, ababizana, ababigura n’ababigurisha ndetse n’ababinywa.

Ni umurimo ukomeye kuko ahanini ababicuruza babikora mu mayeri menshi.

Hari abagore babyambariraho imyenda bashaka kugaragaza ko batwite cyangwa se bahetse umwana, abandi bagakoresha abana mu kubyikorera hakaba n’abahindura ibice by’imodoka kugira ngo babihishemo.

Ikoranabuhanga riri mu bituma batahurwa, bagafatwa.

Uretse kwangiza ubuzima bw’ababikoresha, ibiyobyabwenge bibakururira ubukene, bikabateza n’akaga ko gufungwa cyangwa guhanwa mu bundi buryo kuko bitemewe n’amategeko.

Dr. Rukundo Arthur akaba inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe yigeze kuvuga ati: “Kunywa ibiyobyabwenge byangiza ibitekerezo by’umuntu, bigahungabanya imyitwarire kandi iyo bitavuwe, bihinduka indwara idakira.”

Amategeko yategetse ko mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.

Iyo hari uhamijwe n’urukiko ibyaha bifite aho bihuriye narwo birimo kurukora, kuruhinga, kuruhindura, kurutunda, kurubika, kuruha undi cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya Miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda ariko itarenze Miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Polisi yabwiye Taarifa Rwanda ko iyo kanyanga imaze gukusanywa imenwa ahabugenewe naho urumogi rukajugunywa mu kimpoteri rusange cy’Umujyi wa Kigali kiri mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo.

TAGGED:featuredkanyangaKigaliPolisiRutikangaUbuvuziUbuzimaUrumogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Ibiza Byishe Abantu 35 Hafi Mu Mezi Abiri
Next Article DRC: Gusimbura Vital Kamerhe Bikomeje Kugorana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?