U Rwanda Rwarekuye Umusirikare Wa Uganda

Leta y’u Rwanda yarekuye umusirikare wo mu Ngabo zidasanzwe za Uganda (Special Forces Command, SFC), waherukaga gufatirwa ku butaka bwarwo atabifitiye uburenganzira.

Irekurwa rya Private Ronald Arinda ryatangajwe kuri uyu wa Gatandatu na Lieutenant General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wari mu ruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda.

Gen Muhoozi yagiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame, cyibanze ku kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka isaga ine urimo ibibazo.

Yanditse kuri Twitter ati “Ndifuza no gushimira Perezida Paul Kagame wumvise ubusabe bwanjye bwo kurekura umusirikare wacu muri SFC, Private Ronald Arinda, winjiye ku butaka bw’u Rwanda ku mpamvu ze bwite atabifitiye uruhushya. Nasubiranye na we muri Uganda iri joro. Ubucuti bw’ibihugu byacu niburambe.”

- Advertisement -

Ntabwo imyanzuro yafatiwe mu nama y’aba bayobozi bombi iratangazwa.

Si ubwa mbere abasirikare ba Uganda bafatwa barenze imbibi z’u Rwanda, bagashyikirizwa igihugu cyabo.

Ibi bihugu byombi bifitanye ibibazo byatumye u Rwanda rusaba abaturage barwo kudasubira muri Uganda, kubera uburyo bahohoterwa ndetse bamwe bakahaburira ubuzima.

U Rwanda kandi rushinja Uganda guha icyuho imitwe y’iterabwoba igamije kuruhungabanyiriza umutekano nka RNC, P5, FLN, RUD Urunana, FDLR n’indi, kimwe n’abantu bakora icengezamatwara rigamije guharabika isura yarwo mu mahanga.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version