Tshisekedi Yambuye Kabila Ingabo Zamurindaga

Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za DRC bwafashe icyemezo cyo gukura abasirikare ku rugo rw’uwahoze ayobora kiriya gihugu. Bari mu basirikare badasanzwe bari bashinzwe kururinda, ariko basimbujwe abapolisi.

Iki cyemezo kije nyuma y’uko Félix Tshisekedi wamusimbuye aherutse guhagarika imikoranire y’impuzamashyaka ya CACH na FCC ( ya Kabila).

Kuva hagati mu Ukuboza 2020, Kabila yavuye mu Murwa mukuru, Kinshasa, ajya gutura mu Ntara ya Katanga aho asanzwe afite ibikingi n’ubworozi bwagutse.

Ibinyamakuru byo muri RDC byatangaje ko mu gihe urugo bwite rwa Kabila i Kinshasa rwarindwaga n’abasirikare bihariye, ubu umuhanda ugana yo wakuwemo bariyeri na burende zahahoraga, ufungurirwa abakeneye kuwukoresha mu bwisanzure busesuye.

- Kwmamaza -

Abasirikare baharindaga bahise bategekwa gusubira mu kigo cya gisirikare cya Tshatshi.

Ikindi kigaragaza ko Kabila ibye bidahagaze neza ni uko no ku rugo rwe ruba ahitwa Kingakati, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya RDC yategetse ko hashyirwayo abapolisi basaga 40 bo kurinda Kabila n’umuryango we.

Abasirikare bake asigaranye nabo ngo bamaze kumenyeshwa ko ubutumwa bwabo bwarangiye.

Umwe mu bantu ba hafi ba Kabila witwa Lubunga Byayombe, yatangaje ko Tshisekedi nta nyungu yagira mu guteza amakimbirane, nk’aho abo barinzi aribo batumaga atabasha kugera ku cyerekezo cye nk’Umukuru w’igihugu.

Ati “Icyo Abanye-Congo bamwitezeho ni ukwita ku bibazo nk’amazi meza muri Kinshasa n’ibibazo by’umutekano muke mu duce twa Beni, muri Lubero, Itombwe, Minembwe cyangwa muri Ituri. Ni ibyo abaturage bamwitezeho aho kwita ku kuvogera umutekano w’uwo yasimbuye.”

Mbere y’uko biba ibindi, bahoze ari abafatanyabikorwa muri Politiki iyoboye DRC

Ubusanzwe abasirikare barinda Perezida, mu itegeko rya RDC biteganywa ko barinda Perezida uriho, umuryango we n’abantu be ba hafi, abasivili bakarindwa n’abapolisi.

Perezida wasoje manda ahabwa uburinzi bworoheje.

Umwuka ukomeje kutaba mwiza hagati ya Tshisekedi na Kabila kugeza ubwo nyuma yo guhagarika isaranganya ry’ubutegetsi, abayobozi bakomeye baturukaga ku ruhande rwa Kabila begujwe mu gihe cyakurikiye igenda rye, ava muri Kinshasa.

Barimo uwari Minisitiri w’Intebe Sylvestre Ilunga Ilukamba n’abayobozi b’Inteko Ishinga amategeko barimo Jeannine Mabunda wayoboraga umutwe w’Abadepite, na Alexis Thambwe Mwamba wari Perezida wa Sena.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version