Umujyi Wa Kigali: Kicukiro Ni Yo Ifite Abaturage Banyuzwe Kurusha Abandi

Raporo isobanura uko abatuye umujyi wa Kigali babayeho n’uko babona ibyo bakorerwa yitwa Citizen Report Card, CRC, y’umwaka wa 2022 yerekana ko Akarere ka Kicukiro ari ko, muri rusange, gafite abaturage banyuzwe n’uko babayeho n’ubwo nta byera ngo de!

Mu ngero nyinshi ziri muri iyi raporo, twavuga nko mu rwego rw’uburezi aho abavuga ko guta amashuri kw’abana ari ikibazo muri aka karere bangana 51.8%.

Muri Gasabo bangana na 75.3% n’aho muri Nyarugenge bangana na 72.4%.

Abatuye Kicukiro basanga uburebure bw’urugendo rw’abana bajya kwiga  ku ishuri rudateye inkeke cyane kuko ababajijwe bakavuga kuri iki kibazo bangana na 14.1% mu gihe muri Gasabo bangana na 29.5%  hanyuma muri Nyarugenge bakaba bangana na 29.3%.

- Kwmamaza -

Kicukiro kandi ivuga ko nta kibazo cy’ibikorwaremezo mu burezi gihari cyane kuko abemeje ko gihari bangana na 29,9% mu gihe abo muri Gasabo basubije gutya bangana 35.2 n’aho muri Nyarugenge bakangana na 45.4%.

Abarimu bigisha mu mashuri yo muri Kicukiro nabo ngo bitwara neza kuko ababajijwe bakavuga ko imyitwarire yabo ari mibi bangana 17.7% mu gihe muri Gasabo bangana na 20,0% n’aho muri Nyarugenge bakaba bangana na 22.0%,

Icyakora abana bafite bafite ubumuga batajya kwiga bo ni benshi muri aka karere kubera ko abasubije bemeza ko ari ikibazo ku burezi bangana na 21.9% mu gihe muri Gasabo ari 19,2% n’aho muri Nyarugenge bakaba bangana na 20.7%.

Mu rwego rw’ubuzima, abatuye Kicukiro babwiye abakoze iriya raporo ko inzitizi ijyanye no kubona imiti haba kwa muganga no muri Farumasi ihari ku kigero cya 39,9%  mu gihe bagenzi babo bo muri Gasabo bo babona ihari ku kigero cya  48,9% n’aho ab’i Nyarugenge bakayihabona ku kigero cya 29,1%.

Abarwayi bo muri Kicukiro bo ngo bakirwa neza kwa muganga k’uko abasubije ko kutakirwa neza ari ikibazo bangana na 36.7% mu gihe abo muri Gasabo basubije gutyo bangana 42,3% n’aho abo muri Nyarugenge babibonye batyo bakaba bangana na 37,5%.

Abatuye Kicukiro bavuga ko imbogamizi yitwa ‘abaganga badahagije’ iri ku gipimo cya 34,1% mu gihe iki kibazo mu Karere ka Gasabo abakibonye babonye kiri kuri 41,9%; muri Nyarugenge baba abantu 38,2%.

Serivisi z’imbangukiragutabara zitanoze muri Gasabo zingana na 17,4%, muri Kicukiro zarabonywe n’abantu bangana na 18,3% n’aho muri Nyarugenge bakaba bangana na 10,9%.

Ku byerekeye uko abatuye Umujyi wa Kigali babona serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze, bigaragara ko abanenga cyane uko zitangwa ari abo mu Karere ka Kicukiro kuko bafite 16,6%, muri Gasabo bakaba bangana na 16,1% mu gihe muri Nyarugenge ari 12,4%.

Muri iyi raporo hagaragara ko abatuye uturere tw’Umujyi wa Kigali batizera DASSO nk’uko bizera Polisi na RDF.

Mu gihe muri utu turere uko ari dutatu bizera RDF 100%, muri Kicukiro bizera Polisi ku kigero cya 97,4% n’aho muri Gasabo bakayizera kuri 95,3% mu gihe muri Nyarugenge bizera Polisi ku kigero cya 94,4%.

DASSO yo abanya Kicukiro bayizera ku kigero cya 68,5, ab’i  Gasabo bakayizera ku kigero cya 73,0% n’aho muri Nyarugenge ikaza ifite 58,9%.

Abatuye Kigali ntibizera DASSO

Raporo y’uko abatuye Umujyi wa Kigali bayobowe igizwe na paji 24.

Mu bika byayo bya nyuma ivuga ko iyo witegereje ubona ko hari ibyiciro bikiri hasi mu Mujyi wa Kigali.

Ibyo ni ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwaremezo bw’imihanda n’amateme, ubutaka n’imiturire, uburezi, ubuzima no kuzamura imibereho y’abaturage.

Ibi ngo bikeneye kwitabwaho by’umwihariko.

Ku rundi ruhande, hari ibindi byiciro byo kwishimirwa kubera intambwe byagezeho.

Ibyo ni isuku, umutekano n’uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa ariko ngo  nabyo bikeneye gukomeza kwitabwaho kugira ngo birusheho kuzamuka.

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bavuga ko kwita ku muturage no kumuha serivisi inoze bigomba kuba  intego yabo ya buri muyobozi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version