Perezida Kagame Aributsa Abayobozi Ko Umugambi Ari Umwe

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya baherutse gushyirwa mu nshingano mu nzego z’umutekano w’u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko ibyo bakora byose n’urwego baba bakoramo urwo ari rwo rwose, ko umugambi ari umwe, uwo ukaba uwo guteza u Rwanda imbere.

Yabibukije ko atari bashya mu nshingano, ko icyakozwe ari ukubaha izindi, bityo ko bagomba gukomeza kuzikora neza.

Ati: “Umugambi ni umwe; ni ugukorera igihugu cyacu kandi mu nzego buri wese arimo”.

Kagame yababwiye ko wese agomba gukora imirimo neza, kandi akabikora yumva uburemere bwayo kuko byose bikorwa mu nyungu z’Abanyarwanda.

- Advertisement -

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bw’inzego ari ngombwa kugira ngo ibigambiriwe bigerweho, inzego zuzuzanyije.

Abarahiye ni Minisitiri w’ingabo Major General Juvénal Marizamunda, Umugaba w’ingabo z’u Rwanda Lt Gen Mubarakh Muganga, umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka Major General Vincent Nyakarundi na Komiseri mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’igorora Brigadier General Evariste Murenzi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version