Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umujyi Wa Kigali Ugiye Gushyirwamo Amagare Yihariye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Umujyi Wa Kigali Ugiye Gushyirwamo Amagare Yihariye

Last updated: 26 May 2021 3:19 pm
Share
SHARE

Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali hagiye gushyirwa ahantu hazajya haparikwa amagare, ku buryo umuntu ukeneye kujya ahantu runaka azajya arifata akaritwara, akarisiga ahandi habigenewe.

Iyi gahunda yatangajwe kuri uyu wa Gatatu n’Umujyi wa Kigali, ku bufatanye n’ikigo Gura Universal Link kizaba gitanga iriya serivisi.

Ni uburyo bujyanye n’igihe buzaba bubungabunga ibidukikije kubera ko budakoresha moteri ngo busohore imyuka yangiza, ndetse buzafasha abantu gukora siporo, bityo bagire ubuzima bwiza.

Ku ikubitiro iyi gahunda igiye guhera mu bice bibiri bitandukanye birimo mu Mujyi rwagati na Gisimenti i Remera ugakomeza Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Hazashyirwaho sitasiyo zitandukanye ariya magare ashobora guparikwaho, nibura buri sitasiyo ikazajya iba ifite amagare atanu.

Umujyi wa Kigali wakomeje uti “Amagare azakoreshwa ku buntu mu mezi atatu ya mbere, nyuma hakazashyirwaho igiciro kiringaniye. Iki kizaba ari icyiciro cya mbere cyo gushyiraho amagare ashobora gukoreshwa n’abantu benshi, iki gikorwa kikazagurirwa mu bindi bice by’umujyi uko bizagenda bishoboka.”

Bizaba bikora bite?

Ariya magare aho azajya aba aparitse, azajya aba afunze mu buryo bw’ikoranabuhanga, hifashishijwe imashini ifunga ipine y’inyuma.

Kugira ngo umuntu abashe kurikoresha azajya asabwa kuba afite ‘application’ ya GURARIDE muri telefoni ye, cyangwa akiyandikisha nk’umunyamuryango anyuze muri mudasobwa.

Ibyo ubwabyo bivuze ko imyirondoro ye izaba iba izwi ku buryo ababigenzura bamenya ufashe igare. Ariya magare kandi azajya aba akurikiranwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Igikurikiraho ni uko umuntu azafata telefoni ye akayitunga ku birango byashyizwe ku ngufuri y’igare (QR code), agakora ‘Scan’, ingufuri ikifungura, akegura igare agatangira urugendo rwe.

Igihe asoje urugendo rya gare azajya ariparika kuri sitasiyo ya GuraRide, ubundi arifunge, yigendere. Ni naho undi urikeneye azarivana.

Ni uburyo bushobora kuzafasha benshi umunsi buzaba butangiye kumenyerwa, kuko imihanda myinshi ya Kigali ikunda kubamo umubyigano w’imodoka, rimwe na rimwe no kubona imodoka zitwara abagenzi bikaba ikibazo.

Byitezwe ko kugira ngo iyi serivisi izabe irambye, igiciro cy’urugendo cyayo kizaba kiri hagati y’icy’imodoka rusange zitwara abagenzi n’icya moto.

Ahantu hazajya haparikwa ariya magare harimo gushyirwaho, aha ni mu Mujyi wa Kigali rwagati
Kuri buri sitasiyo hazaba hari nibura amagare atanu
Ingufuri y’igare izaba ifungurwa mu ikoranabuhanga
TAGGED:AmagarefeaturedGURARIDEUmujyi wa Kigali
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abamotari ‘Bakomeje’ Kuvugwaho Gufasha Abakora Ibyaha, Polisi Irabaha Gasopo
Next Article Perezida Ndayishimiye Yahuye N’Abasirikare Bakuru Mu Ngabo Ze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Amerika Yarashe Rwagati Muri Venezuela 

Karongi: Abo Mu Nkambi Ya Kiziba Nabo Bamaganye Ingengabitekerezo Iba i Kinshasa

Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa

You Might Also Like

Ubukungu

Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

2025: Umwaka Ikawa Y’u Rwanda Yarwinjirije Amadolari Menshi Kurusha Indi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abagore 30 Mu Bakomando Ba RCS Batojwe Gutabara Aho Rukomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?