Umuyobozi ushinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB, Mugenzi Léon avuga ko kugira ngo umuntu abashe gukopera ikizamini, yakoreshaga ijambo banga (pass word) akishyura mugenzi we ngo akimukorere.
Abagera kuri 35 bafatiwe mu bizami bari gukopera mu bizamini byatanzwe kuva Mutarama, 2025 yatangira.
N’ubwo Mugenzi avuga ko ibyo byakozwe kubera uburangare bw’abari bashinzwe kugenzura abakora ibizamini, anemeza ko bigayitse kubona abashakaga kuba abarimu ari bo bakopeye ibizamini kandi iyo atari indangagaciro ku barimu no ku banyeshuri.
Abakopeye bashoboye kwinjiza telefoni mu byumba by’ikizamini ngo bazikoreshe muri ayo mayeri ariko bamwe baza gufatwa.
Léon Mugenzi yabwiye Kigali Today ko nyuma yo gusuzuma ubukana bwo gukopera ku bafashwe icyo gihe, basanze bidafite ubukana cyane ku buryo byatuma ibyavuye muri icyo kizamini byose biseswa.
Icyo gihe abafashwe bahagaritswe gukora ibizamini ariko abandi barakora bararangiza.
Agira ati: “Ni ibintu byatubabaje muri iki gihe cy’ibizamini. Ntabwo twishimira ko abantu bakopera ibizamini, ariko hari abafashwe 35, bafatanywe ijambo banga bakariha bagenzi babo bari mu Biro byegeranye n’ahakorerwa ibizamini. Byaragaragaye muri Karongi aho umuyobozi w’ishuri n’abo bafatanyije bafashwe bakorera abandi ibizamini”.
Atanga urugero rw’uko tariki 20, Mutarama, 2025 hafashwe abantu umunani bari gukopera muri ubwo buryo, ku munsi ukurikiyeho hafatwa undi, undi munsi wakurikiyeho hafatwa barindwi naho ku itariki 23, Mutarama, 2025, hafatwa abantu 19.
Avuga ko nyuma y’aho kugeza ubu ntawongeye gukopera kuko bari bamenye ko amayeri yabo ‘yavumbuwe’.
Ikindi ni uko abafashwe bamaze gushyikirizwa inzego zibishinzwe ngo bakurikiranwe ndetse ngo hari n’abafunzwe.
Turacyagerageza kumenya icyo Urwego rw’ubugenzacyaha rubivugaho.
Kugira ngo umuntu akorere undi ikizamini cya Leta bisaba ko aho bombi baherereye haba hegeranye kugira ngo ikoranabuhanga ribashe kubibafashamo.
Wa muyobozi wo muri REB twavuze duterura iyi nkuru, avuga ko umuntu uri kure y’icyumba kiberamo ibizamini ‘adashobora’ kwifashisha undi ngo amukorere ikizamini aho bari hategeranye.
Ibi biterwa n’uko ikoranabuhanga rya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ritemera ko umuntu akorera ahandi ngo yohereze ikizamini kure.
Mugenzi arakomeza ati: “Kugira ngo bishoboke bisaba ko umuntu ukorera undi aba ari hafi y’icyumba cy’ikizamini. Kugira ngo tubatahure wasangaga umuntu yicaye imbere ya mudasobwa atari gukora ikizamini ariko wareba muri sisiteme ugasanga ikizamini akigeze kure. Twarasuzumye dusanga ababakoreraga babaga bari hafi aho ku buryo utapfa kubitahura”.
Yavuze ko ibyo abo barimu bakoze ari ingeso mbi zidakwiye kuranga abarezi.
Mu bihano bahabwa iyo bafatiwe muri iyo migirire harimo guhabwa zeru mu kizamini, hakanakurikirwana uburyo bwo gukopera niba nta ruswa irimo cyangwa ibindi bigize ibyaha nshinjabyaha bijyanwa mu nkiko.