Umujyi wa Kigali Ugiye Kuvugurura Uduce Tune Tw’Akajagari

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu gihe cya vuba hazatangira umushinga wo kuvugurura uduce tune tugaragara nk’akajagari, tugashyirwamo ibikorwa remezo ku buryo abahatuye bazashishikarizwa guhita bavugurura inzu zabo.

Utwo duce ni Nyabisindu na Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, mu Gatenga mu Karere ka Kicukiro no mu bice byegereye ruhurura ya Mpazi mu Mirenge ya Gitega, Kimisagara na Rwezamenyo muri Nyarugenge.

Ni imishinga Umujyi wa Kigali watangiye kugenda ukorera ahantu hatuwe mu kajagari kandi hatari ibikorwa remezo, bikahashyirwa, noneho aho kugira ngo abaturage bimurwe bagashishikarizwa kuvugurura imiturire bijyanye n’igishushanyo mbonera.

Hatandukanye n’uduce twubakwa muri iki gihe, aho inzu zihagera zihasanga ibikorwaremezo by’imihanda, amazi n’ibindi.

- Advertisement -

Umuyobozi Ushinzwe Igenamigambi ry’Umujyi, Muhirwa Marie Solange, yavuze ko mu minsi ishize leta yakoze umushinga w’igerageza wo gutunganya agace ka Biryogo muri Nyarugenge, bikagaragara ko watanze umusaruro.

Ni umushinga wakozwe ku bufatanye na Banki y’Isi hubakwa imihanda, inzira z’abanyamaguru, hasanwa za ruhurura ndetse hashyirwa amatara ku mihanda.

Yakomeje ati “Icyiciro cya kabiri nacyo ubungubu tukaba turi hafi kugitangira, tuzavugurura imiturire y’ahantu twita Nyabisindu munsi ya Contrôle Technique, dushyiramo imihanda, tukubaka za ruhurura, tugakora inzira z’abanyamaguru, tugashyira amatara ku mihanda, ndetse tukaba twagira n’ibindi bikorwa byakunganira abantu batuye ahongaho dushobora kubaka cyangwa twavugurura.”

Utundi duce dutatu twatoranyijwe natwo tuzakurikiraho.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo Dr Merard Mpabwanamaguru, yavuze ko mu kuvugurura utwo duce hanasanwa ruhurura zitwara amazi nu bice bitandukanye.

Ati “Dufite imishinga yo kuvugurura imiturire y’akajagari cyangwa imiturire idakwiye mu bice bya Gatenga, Nyabisindu, Nyagatovu ndetse na Mpazi, aho muri iyo mishinga duteganya kuzubaka za ruhurura.”

“Ariko bikazajyana nanone na wa mushinga wo gutunganya igishanga cya Gikondo, aho za ruhurura ziri mu gice giturukamo amazi ajya muri kiriya gishanga na zo zizakorerwa inyigo ndetse zikabona n’ingengo y’imari zikagenda zubakwa.”

Ni umushinga wose hamwe yavuze ko inyigo yagaragaje ko uzatwara miliyoni $80.

Ibarura riheruka mu 2017 ryerekanaga ko mu Mujyi wa Kigali hari imiryango isaga 34,000 iri mu manegeka.

Ubu ingo nyinshi zarimuwe, ahandi ibikorwa byatumana hitwa mu manegeka nka za ruhurura zitubatse neza  biratunganywa.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version