Aliou Diarra wari usanzwe ukinira APR BBC yatoranyijwe na Texas Legends naho Jean Jacques Boissy wa REG BBC atoranywa na Memphis Hustle.
Zombi zuikina muri Shampiyona yitwa NBA G-League yo muri Amerika isanzwe iteza imbere abakinnyi bagaragaje ubuhanga mu makipe mato ariko ashamikiye ku yandi akina muri NBA.
Diarra yari ayoboye abakinnyi 17 mpuzamahanga baturutse mu bihugu 15 bagombaga gutoranywa naho Boissy we yari ku mwanya wa gatanu.
Texas Legends Diarra agiye gukinamo ishamikiye kuri Dallas Mavericks yo muri NBA naho Memphis Hustle yo ishamikiye kuri Memphis Grizzlies.
Icyo gihe Diarra n’ubundi yari kumwe na Dallas Mavericks, mugenzi we Boissy yari muri Milwaukee Bucks.
Uretse kuba bari mu bakinnyi beza muri Shampiyona y’u Rwanda, bombi banitwaye neza muri BAL 5, aho Boissy yabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa nyuma yo gufasha Al Ahli Tripoli kuryegukana.
Aliou Diarra we yabaye myugariro mwiza.