Imirenge y’Akarere ka Gasabo ya Gikomero, Ndera, Rusororo, Rutunga na Bumbogo iri mu Mirenge yo mu Mujyi wa Kigali igaragaramo abantu benshi benga kanyanga.
Iki ni ikiyobyabwenge kiri mu bigaragara mu Mujyi wa Kigali kandi kigira ingaruka ku buzima bwa benshi.
Imirenge y’icyaro igize Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge niyo ifatirwamo kanyanga yengwa kandi igakwirakwizwa na benshi bakiri bato.
Nk’ubu mu rukerera rwo kuri uyu wa 09, Nyakanga, 2025, Polisi ifatanije n’izindi nzego zikorera mu Mirenge yavuzwe haruguru, yafatiye mu cyuho abagabo batatu batetse kanyanga.
Yasanze bahishije litiro 18 zayo bafatanwa kandi ibikoresho bifashisha mu kuyiteka.
Abafashwe ni Hakizimana Christophe (akaba nyiri urugo yatekerwagamo), Dufitumukiza Jacques(afite imyaka 19) na Niyonsenga Bosco.
Abaturanyi babo nibo bariye Polisi akara kuko bari basanzwe babakekaho ubwo bukorikori butemewe n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko Tariki 03 ari bwo abo bantu batetse kanyanga inzego z’umutekano zigiye kubafata baratoroka, muri urwo rugo Polisi ihasanga Litiro 10 za kanyanga.
Abafashwe bafatanywe n’ibikoresho bakoreshaga bayenga, bahita bajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Gikomero ngo bakorerwe amadosiye bajyanwe mu bugenzacyaha, RIB.
Mu Mirenge ya Gikomero, Ndera, Rusororo, Rutunga na Bumbogo kandi hajya hafatirwa n’inzoga zitujuje ubuzirange.
Polisi y’u Rwanda iburira abaturage cyane cyane abatuye muri iyo mirenge kwirinda kwishora mu biyobyabwenge kuko inzego z’umutekano zabahagurikiye.
Itegeko rihana ababyishoramo riteganya ibihano bikomeye birimo n’igifungo.
CIP Gahonzire ati: “Abaturage bumva ko bazakizwa no gucuruza ibiyobyabwenge baribeshya kuko ntabwo byabahira. Nta muntu wakijijwe n’ibiyobyabwenge, nibashake indi mishinga yo gukora kuko irahari”.