Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umukire Mirimo Yataburuwe Ngo Hapimwe DNA/ADN, Hari Abavuga Ko Yari Se Bakaka Umunani
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umukire Mirimo Yataburuwe Ngo Hapimwe DNA/ADN, Hari Abavuga Ko Yari Se Bakaka Umunani

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 January 2021 10:04 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rumaze iminsi rwumva urubanza aho abana babiri bavugaga ko bashaka umunani mu mutungo wa nyakwigendera Gaspard Mirimo wari umukire. Nyuma yo kumva impaka z’urudaca, urukiko rwemeje ko kamarampaka ari uko Mirimo atabururwa, hagapimwa uturemangingo fatizo(DNA/ADN) twe n’utw’abo bana.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15, Mutarama, 2021 nibwo ababishinzwe bagiye gutaburura umubiri wa Gaspard Mirimo wari ushyinguye mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Uwunganira abana bavuga ko ari aba Mirimo witwa Me Emmanuel Rukangira yabwiye Taarifa ko beretse urukiko ibimenyetso byunganira ibyo abana batangaga birimo n’amafoto bari kumwe na Se.

Bariya bana babiri umwe afite imyaka umunani undi akagira 30.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yatubwiye ko umwana mukuru yabwiye urukiko ko Gaspard Mirimo yita Se yamushyingiye bityo akemeza ko icyo ari ikindi cyemeza ko yamubyaye.

Me Rukangira ati: “ Kuba bemeje ko bazamutaburura ni icyemezo cy’urukiko kandi n’ahandi birakorwa. Itegeko ribyita kamarampaka.”

Avuga ko ubwo abana bagezaga ikirego mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, umugore wa Mirimo witwa  Gahongayire Winifride yaje muri urwo ruubanza atarezemo yerekana ko arufitemo inyungu, avuga ko atabazi abo bana, ko batari abana ba Mirimo.

Taarifa yahamagaye uwunganira umugore wa Mirimo witwa Me Athanase Rutabingwa tumubaza uko yumvise ibimenyetso n’ingingo zatangwaga n’abana bavuga ko ari aba Gaspard Mirimo atubwira ko atavuga kuri ‘case’ ngo zijye mu itangazamakuru.

Gaspard Mirimo yapfuye ku wa Gatatu tariki 12, Gicurasi, 2016 azize uburwayi. Yaguye mu bitaro i Nairobi muri Kenya.

- Advertisement -

Muri  2004 yigeze kugirana ibibazo n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ubwo inzu ye y’ubucuruzi iri muri Nyabugogo hafi y’Ikiraro gitandukanya Umurenge wa Kimisagara n’uwa Gatsata yari igiye gusenywa kuko ngo yari yubatse mu gishanga.

Ikibazo cyabaye kirekire ndetse kigera no kuri Perezida Kagame.

Haje gufatwa icyemezo cy’uko inzu ye idasenywa kuko yari yarubatswe ubuyobozi burebera ikagera aho yuzura ntawe umuhagaritse.

Mbere y’uko haduka urubanza rw’abana babiri bavuga ko nabo ari aba Mirimo, byari bizwi ko yasize umugore n’abana bane.

TAGGED:DNAfeaturedKagameMirimoNyabugogo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Centrafrique: Undi musirikare wa MINUSCA yishwe
Next Article Nta Nkingo Z’Ingurube Zihari, MINAGRI Idufashe- Umworozi Wazo w’i Bugesera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Aratangira Inshingano Ze Ku Mugaragaro

Kagame Yaganiye Na NBA Africa Uko Basket Yatezwa Imbere Kurushaho

Israel Yatangije Ibitero Bikomeye Kuri Gaza

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Menya Aho Amerika Igeze Umushinga Wo Guhuza u Rwanda Na DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Iraburira Abajya Gusenga Bakibwa Telefone

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?