Umukobwa Wahagarariye u Rwanda Mu Banyamibare Agira Inama Bagenzi Be

Diane Mutimukeye( Ifoto@Kigali Today)

Umunyeshuri wiga mu Ishuri rya Siyanse rya Nyamagabe witwa Diane  Mutimukeye agira bagenzi be inama yo kudatinya kwiga imibare kuko nawe yayishoboye ndetse imaze kumuha uburyo bwo guserukira u Rwanda inshuro ebyiri.

Yaruserukiye mu marushanwa mpuzamahanga y’abazi imibare biga mu cyiciro nawe ari mo.

Asanzwe yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’ubugenge, ubutabire n’ibinyabuzima (Physics, Chemistry and Biology).

Mutimukeye Diane avuga ko kwihatira kumenya imibare byamugiriye akamaro kuko amaze kwitabira amarushanwa yayo muri Afurika y’Epfo no mu Bushinwa kandi byamugiriye akamaro mu ngeri nyinshi.

- Kwmamaza -

Ku myaka 18 y’ubukure, amaze kurira indege izo nshuro zose aakavuga ko abikesha kumenya imibare.

Yabwiye bagenzi bacu ba Kigali Today ati:  “Muri Afurika y’Epfo nabonye igihembo cya bronze (igihembo cya gatatu) mu marushanwa y’abakobwa bonyine n’amarushanwa rusange. Nagiye no mu Bushinwa ariko ho byari amahugurwa”.

Avuga ko ubwo yahatanaga na bagenzi be bo muri ibyo bihugu, yumvaga afite ubwoba ariko [kubera]Imana yaje kubitsinda aba uwa gatatu.

Ati “Njya gukora amarushanwa icyizere cyo gutsinda cyari gihari ariko ari gike, kuko mba mvuga ngo abantu bazi imibare ni benshi. Cyari gike pe! Ariko kubera Imana ibintu byagenze neza.”

Mu nama yagiriye bagenzi be bigana n’abandi bana muri rusange, yavuze ko gutsinda kwe agukesha kwiga ashyizeho umwete, kudacika intege, gusenga n’ikinyabupfura.

Hari mu birori ishuri yigamo ryizihirijemo Yubile y’imyaka 25 rimaze rishinzwe, ibyo birori bikaba byarabaye Tariki 14, Kamena, 2025.

Yasabye bagenzi be kutagira isomo bashyira ku ruhande, bagaharanira gutsinda amasomo yose kuko baba batazi irizabagirira akamaro.

Ati: […] Abanyeshuri bajye baha agaciro amasomo yose kuko nta wamenya. Bajye babagarira yose. Hari abajya bavuga ngo imibare irakomeye bakayitinya ariko njyewe nayigiriyemo umugisha bituma numva nta somo dukwiye gusuzugura”.

Ishuri yigamo ryatangiye Tariki 01, Ugushyingo 1999, kandi ubu ryishimira ko mu myaka 25 rimaze rishinzwe, abaryizemo bagaragaza ubuhanga ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi waryo Mathias Ngezenubwo agira ati: “Twishimira ko abo turera bahiganwa no ku ruhando mpuzamahanga bagatsinda”.

Mu bindi ririya shuri ryishimira ni uko mu bahize hari abakomeje kwiga bagera ku rwego rwa ba dogoteri(PhD) harimo n’uwitwa Olivier Uwishema uherutse guhabwa igihembo gitangwa n’Ubwami bw’u Bwongereza nk’umushakashatsi mu buvuzi bw’ubwonko.

Rifungura imiryango mu mwaka wa 1999, ishuri rya siyanse rya Nyamagabe ryari rifite abanyeshuri 84,  ubu ririmo 801.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto