Nyarugenge: Yafatanywe Inzoga Z’Inkorano Yari Ajyanye Mu Nkundamahoro

Yari afite amacupa 300 y'inzoga z'inkorano.

Saa tanu z’ijoro kuri iki Cyumweru tariki 15, Kamena, 2025, abapolisi bakorera mu Murenge wa Kimisagara bafatanye umugabo witwa Safari Adrien inzoga Polisi ivuga ko ari inkorano yari ajyanye mu isoko ryitwa Inkundamahoro.

Uwo mugabo w’imyaka 40 y’amavuko yafatanywe amacupa 300 y’inzoga zitujuje ubuziranenge, zitagira ikirango kivuga amazina yacyo, ariko we akavuga ko ari izo bita Kamboucha.

Yari aturutse mu  Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo aje kuzigurisha muri Nyarugenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yibutsa abaturage ko gukora inzoga bitemewe kandi ko no kuzicuruza  zitujuje ubuziranenge nabyo bihanirwa.

- Kwmamaza -

Avuga ko ufatiwe muri ibyo bikorwa, ahanishwa ibihano biremereye.

Iyo ubifatiwemo bikugusha mu bihombo no gufungwa.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, Polisi yavugaga ko uwafatanywe ziriya nzoga afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara mbere yo kugezwa mu bugenzacyaha.

Inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zifatwa nk’ibiyobyabwenge ‘byoroheje’.

Ubusanzwe  mu Rwanda, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) ni cyo cyemeza ibinyobwa bikoranye umusemburo wemewe kunyobwa.

Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje nk’uko biteganywa ni iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge.

Ibinyobwa bifite umusemburo urengeje 45%  kandi bidafite icyangombwa cyerekana ubuziranenge (S-Mark) gitangwa n’ikigo gishinzwe ubuzirange mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya  263 mu gitabo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto