Umukobwa W’i Nyamasheke Wahize Abandi Mu Cyiciro Rusange Yiyemeje Kutazadohoka

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Uwamariya Léontine

Uwamariya Léontine wiga ku ishuri ISF Nyamasheke, ni we waje ku mwanya wa mbere, mu batsinze ibizamini by’Amashuri yisumbuye, Icyiciro rusange.

Yabwiye itangazamakuru ko kuba ababyeyi baramubaye hafi, bakamuba ibyo akeneye byose, agasenga, akiga ashishikaye, biri mu byamuteye gutsinda abandi bose mu gihugu.

Ati: “ Kwiha gahunda yo kugera ku bintu byinshi kandi bikomeye, gukora cyane no kuba ababyeyi barampaga ibyo nkeneye, bakangira inama buri munsi.”

Uwamariya avuga ko akurikije uko abona ibintu, asanga nta kizamubuza kugera kure heza hashoboka, akavuga ko aziga ubuhanga bwo gukora imiti, abo bita ‘pharmaceutical scientists’.

Furaha Betty, akaba umubyeyi wa Uwamariya avuga ko kuba umwana we yatsinze ku rwego nka ruriya ari icyubahiro ku muryango kandi ko n’amasengesho yabigizemo uruhare.

Ati: “ Namutoje gusenga, mushakira amafaranga y’ishuri kandi ntacyo yashatse ngo nkibure.”

Avuga ko azakomeza kuba hafi y’umukobwa we, kandi ko afite icyizere ko ibintu byose bizakunda nibabifashamo n’Imana.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *