Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umukozi Mu Rukiko Rw’ikirenga Yafatiwe Mu Cyuho Yakira Ruswa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umukozi Mu Rukiko Rw’ikirenga Yafatiwe Mu Cyuho Yakira Ruswa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 February 2022 2:33 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu bakozi bo mu Rukiko rw’Ikirenga yafashwe n’abagenzacyaha ari kwakira ruswa ya Miliyoni 1.4 akaba yari ay’ibanze( avance) kugira ngo atangire igikorwa cyo kuzatuma uwo muburanyi atsinda binyuze mu guha umucamanza ruswa.

Uyu mukozi yari  asanzwe ashinzwe ubushakashatsi mu by’amategeko mu Rukiko rw’ikirenga.

Ku rukuta rwa Twitter rwa kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda handitseho ko uriya mugabo yafatiwe mu cyuho.

Ngo yari yijeje uwo muburanyi ko ariya mafaranga ari ayo guha umucamanza  agatsinda urubanza rwe ruri mu bujurire yatsinzwe mbere.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Dr Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko ibyabaye kuri uriya mugabo byagombye kubera abandi isomo ryo kudakoresha ububasha bahabwa n’akazi bakora ngo barenganye abandi.

Ikindi kandi ngo mu Rwanda ubutabera ntibugurwa.

Ati: “ Icyo nakongera ho ni uko dusaba ko abantu birinda kugwa mu mutego wo gushaka kubona serivisi bishyuye kandi ubundi baba bazemerewe n’amategeko.”

Taarifa yamubajije niba ibyaha nka biriya bikunze kugaragara, avuga ko muri iki gihe aribwo biri kugaragara kubera ko bakajije ingamba mu gukurikirana iki kibazo.

Bamwe mu bakora mu butabera barenganya abo bashinzwe kurengera

Haba mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha ndetse no mu bacamanza…hose hajya hagaragara abantu bafatwa bakira ruswa kugira ngo ubutabera buhindukizwe buhabwe utabukwiye.

Taliki 25, Gicurasi, 2021, Umugenzacyaha wo mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi akurikiranyweho kwakira ruswa ya Frw 300, 000. Yari akuriye Ubugenzacyaha mu Karere akaba yitwa Jules.

Ku rubuga rwa Twitter rwa RIB icyo gihe handitswe ko  yafashwe yakira ruswa y’amafaranga ibihumbi magana atatu (300,000frw) kugira ngo afashe gufungura umuntu ufunze akekwaho icyaha cy’ubugome.

RIB ishimira abatanga amakuru kugira ngo ashobore gufatwa, inibutsa ko itazihanganira uwo ariwe wese uzishora muri ruswa kuko ari icyaha kimunga igihugu.

Perezida Kagame aherutse gucyebura ubutabera bw’u Rwanda abusaba gukorera mu nyungu z’abaturage, akavuga ko ubutabera ari rumwe mu nzego zashyizweho kugira ngo zihutishe imanza kandi Abanyarwanda  babone ubutabera budatinze.

Yashimangiye ko kudatanga ubutabera mu gihe gikwiye ari kimwe no kubura ubutabera cyangwa kutabutanga aho bukenewe.

Amategeko agira icyo avuga kuri iki cyaha…

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko KWAKA CYANGWA KWAKIRA INDONKE BIKOZWE N’UFATA IBYEMEZO BY’UBUTABERA CYANGWA UBISHYIRA MU BIKORWA gihanwa N’INGINGO YA 5 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyo agihamijwe n’Inkiko ahabwa Igifungo kirenze imyaka 7 ariko kitarenze 10 n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yasabye, yakiriye cyangwa yasezeranyijwe.

TAGGED:featuredMurangiraRIBUmuvugiziUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umugaba W’Abarwanyi Bazengereje Cabo Delgado Ni Muntu Ki?
Next Article Falcon Golf Club-Muhazi: Aho Wazajya Kwishimana N’Umukunzi Wawe Ku Munsi W’Abakundana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

Igiciro Cy’Ikawa Y’Ibitumbwe Cyazamutseho 25% Ku Kilo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rusizi: Abajura Binjira Mu Bitaro Bakiba

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?