Umukozi Wa Banki Nkuru Y’Uburundi Yafatanywe $20,000 Mu Mufuka

Nyuma yo kubona ko abakozi ba Banki ya Repubulika y’Uburundi basigaye batunze amafaranga y’amahanga menshi, ubuyobozi bw’iyi Banki bwakoranye na Polisi barabasaka, umwe bamusangana $20,000 cash. Babasatse mbere y’uko batangira akazi mu gitondo cya kare.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru nibwo hari umwe mu bakozi wabwiye abamuyobora ko hari amakuru afite ko abenshi mubo bakorana bari gushyira amadovize menshi kuri comptes zabo kandi mu buryo butagenzuwe.

Amadovize ni amafaranga y’amahanga muri rusange.

Byateye ubuyobozi kugira amakenga, ndetse amakuru agera kuri Minisitiri w’Intebe w’Uburundi witwa Gérvais Ndirakobuca nawe ahita atanga amabwiriza ko iki kibazo gikurikiranwa mu maguru mashya.

- Advertisement -

Mu kugikurikirana mu maguru mashya, habayeho kugenzura comptes z’abakozi ba Banki nkuru y’Uburundi kandi n’abavunjayi nabo baragenzurwa.

Aba bo bashinjwa kutavunjira abantu mu by’ukuri ahubwo bakigwizaho amafaranga y’amahanga bagamije kuzayagurisha ahenze.

Iyi myitwarire ituma ubukungu budindira kuko bituma ifaranga ry’igihugu rirushaho guta agaciro kuko amadovize nayo aba yabuze bityo agahenda.

Tugarutse ku byerekeye abakozi ba Banki nkuru y’Uburundi, ntibyatinze nyuma y’uko amakuru amenyekanye ko hari bamwe bari kurunda amadovize kuri comptes zabo maze ubuyobozi bwa Banki na Polisi bubasaka bubatunguye ubwo bari baje ku kazi.

Umwe bamusanganye $20,000 nk’uko twabivuze haruguru ahita afungwa.

Ikinyamakuru kitwa Le Mandat cyanditse ko abakozi ba Banki nkuru y’Uburundi byagaragaye ko  barunze amadovize kuri comptes zabo, bahamagawe mu Biro bishinzwe iperereza mu by’imari kugira ngo bagire ibyo basobanura.

Ibyo Biro byitwa Cellule Nationale du Rénseignement Financier.

Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye aherutse gutegeka ko inoti za bitanu n’iz’ibihumbi icumi zivanwa ku isoko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version