Umukozi Wa Kaminuza Y’u Rwanda Araregwa Kwibira Amanota Umunyamahanga

Karuranga Jane ni umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ubuvuzi rikorera mu Karere ka Gasabo.  Mu rukiko ubushinjacyaha bumukurikiranyweho guhimba no guhindura inyandiko kugira ngo aheshe akazi umunyamahanga watsinzwe ibizamini.

Mu rubanza rwaraye rubereye mu Rukiko rw’ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa 5, Gashyantare, 2024, Ubushinjacyaha bwasabye ko Karuranga Jane afungwa by’agateganyo kubera impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha ndetse n’izituma akurikiranwa afunzwe by’agateganyo.

Bwanagaragaje ko uyu mukozi yari ashinzwe abakozi muri Kaminuza y’u Rwanda ariko aza guhindura amanota y’umwe mu bari bakoze ikizamini cy’akazi mu ishami ry’ubuvuzi aratsinda kandi mu by’ukuri yari yatsinzwe.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko uwo mukozi yari yahawe n’abakoresheje ibizamini amanota 67.3% Karuranga aza kubihindura akamuha 70.5%, bituma agaragara nk’uwatsinze ikizamini ndetse ahabwa akazi.

- Advertisement -

Abashinjacyaha babwiye urukiko ko mu ibazwa rye mu Bushinjacyaha no mu Bugenzacyaha yemeye ko yahinduye amanota y’uwo mukozi ariko ko yabikoze mu gukosora amakosa y’imibare yari yakozwe mu gihe cyo guteranya amanota y’uwo mukozi.

N’ubwo ngo yabivuze atyo, bamwe mu bari mu itsinda ryatanze amanota bagaragaje ko nta kwibeshya kwari kwabayemo, ko byakozwe n’umuntu ku giti cye.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bumukurikiranyeho guhimba no guhindura inyandiko, kuzimanganya ibimenyetso ndetse no gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite.

Bwasabye ko yakurikiranwa afunzwe kuko ari bwo buryo bwatuma atabangamira iperereza rigikomeje ku byo akurikiranyweho.

Karuranga Jane we mu kwisobanura, yavuze ko atahimbye amanota nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga, ahubwo ko yakosoye amakosa yarimo kandi yari abifitiye ububasha nk’umukozi ushinzwe abandi.

Yagaragaje ko ibizamini by’akazi byakozwe birarangaira akora raporo y’abatsinze ariko aje kugenzura nyuma asanga harabayemo amakosa yo kwibeshya mu mibare kuri umwe mu bakozi, arabihindura abikorera raporo abigeza ku bayobozi barabyemera barabisinya.

Avuga ko nta nyungu yari abifitemo kuko uwo mukozi yari umunyamahanga kandi batari baziranye cyangwa ngo hagire icyo bamuha ku buryo yakoresheje ububasha bwe mu nyungu ze bwite.

Ku bijyanye no guhisha ibimenyetso,  Karuranga Jane yavuze ko ntabyo yahishe kuko yanasatswe inshuro nyinshi ndetse n’ibyo yakoze byinshi bikaba byarifashishije ikoranabuhanga.

Karuranga yagaragaje ko uwo mukozi yahawe akazi muri Kaminuza y’u Rwanda akitwara neza kuko yaje guhembwa nk’umukozi w’indashyikirwa.

Yasabye gukurikiranwa adafunzwe kuko afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso n’igifu akanagira umwana urwaye yitaho mu bitaro bya CARAES- Ndera.

Umwunganira nawe yagaragaje ko habayeho ikosa ryaturutse ku kazi kenshi n’ubwihutirwe bw’akazi bwari buhari, ashimangira ko mu myaka 25 yari amaze muri Kaminuza yari asanzwe ari inyangamugayo.

Uyu munyamategeko yunze mu ry’umukiliya we avuga ko hakozwe raporo kuri telefoni ye, hagamijwe kureba niba hari aho yahuriraga n’uwo mukozi mushya ariko ngo ko nta hantu byagaragaje.

Avuga ko ibyabaye byafatwa nk’ikosa ry’imyitwarire aho kuba icyaha nshinjabyaha.

Yashimangiye kandi ko mu gihe urukiko rwabibona ukundi,  rwagira ibyo rumutegeka agomba kubahiriza kandi ngo afite umuvandimwe wemeye kumubera umwishingizi ariko agakurikiranwa ari hanze.

Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 9, Gashyantare, 2024 saa munani z’amanywa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version