Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umukozi Wo Mu Rugo Yafatanywe Miliyoni Frw 1.5 Bivugwa Ko Yibye Shebuja
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umukozi Wo Mu Rugo Yafatanywe Miliyoni Frw 1.5 Bivugwa Ko Yibye Shebuja

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 October 2022 9:56 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda  iherutse gufatira mu Karere ka Musanze umukobwa bivugwa ko yakoraga akazi ko mu rugo bivugwa ko yari yibye shebuja Frw 1, 544,000.

Yari asanzwe ari umukozi wo mu rugo mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kabera, Umurenge wa Cyuve.

Ni mu Mujyi wa Musanze.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko yafashwe nyuma y’uko umukoresha we ahamagaye avuga ko abuze amafaranga aho yari yayabitse.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Hari  ku mugoroba wo ku Cyumweru avuye mu kazi.

SP Ndayisenga ati: “Umukoresha w’Ayishakiye usanzwe ukora ubucuruzi mu isanteri ya Gashangiro, yaduhamagaye avuga ko mu gitondo cyo ku wa Mbere, ubwo yari agiye kujya ku kazi yarebye mu gikapu cye, asanga haraburamo amafaranga, abaze ayari asigaye asanga havuyemo angana na 1,675,000 Frw.”

Ngo yahise akeka ko ari umukozi we wo m rugo wayibye.

Uwo mukozi uvugwaho kwiba ni umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko.

Ngo basanze ariya mafaranga yari yayahishe mu mwenda wa matela.

- Advertisement -

Andi Polisi yayasanze mu isakoshi ye.

Yose hamwe yarabazwe basanga angana na Frw 1,544,000.

Polisi isaba abafite amafaranga menshi kujya bayabika kuri Banki aho kuyashyira mu ngo zabo.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Cyuve kugira ngo hakomeze iperereza kuri iki cyaha cy’ubujura mu gihe amafaranga yafatanywe yasubijwe nyirayo.

Abakozi bo mu rugo si abo guterera iyo…

Nyuma y’uko muri Kamena, 2022 mu Murenge wa Ndera havuzwe urupfu rw’umwana w’imyaka icyenda wishwe n’umukozi wo mu rugo ndetse uyu akaza kubyemerera ubugenzacyaha, ubu mu Karere Ka Gasabo naho haherutse kuvugwa indi nkuru y’umukozi wo mu rugo wibye shebuja Frw1,300,000 akayacikana ariko aza gufatirwa iwabo muri Gakenke.

Mu myaka igera kuri itandatu ishize nabyo hari uwari umukozi wo mu rugo wishe umwana w’umukobwa w’aho yakoreraga amwica amuciye umutwe.

Izi ni ingero nke zerekana  ko ari ngombwa kwitondera abakozi bo mu rugo n’ubwo bafite akamaro kanini.

Kubera imiterere y’inshingano zabo, abakora mu rugo bamarana igihe kirekire n’abana ndetse n’ubutunzi hafi ya bwose buba muri urwo rugo.

Iyi ni imwe mu mpamvu zituma kubafata nabi byaba ari ikosa rikomeye kuko baba bashobora guhemukira ba nyiri urugo mu buryo runaka kandi bukomeye.

Ubwo buhemu bugaragazwa n’ingero zatanzwe hejuru.

Icyakora nanone umukozi wo mu rugo ufashwe neza, uhembwa ku gihe kandi agahabwa agaciro aba ingirakamaro kandi akarambana n’abo kwa shebuja.

Ku rundi ruhande ariko, ba nyiri urugo bagomba kujya bibuka kubika amafaranga aho akwiye kubikwa, bakirinda kuyandarika kuko hari abakozi bo mu rugo bayandurukana kandi kubafata bikaruhanya, hakaba n’abadafatwa.

Uwo bitahiriye ariko arafatwa nk’uko biherutse kugendekera uwitwa Ngirabakunzi Jean de Dieu uvugwago kwiba shebuja Frw 1,300,000 aho yakoraga mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Uyu musore ngo yarangije kwiba ahita ataha iwabo mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke.

Polisi yarabimenyeshejwe itangira kumushaka ifatanyije n’inzego z’ibanze.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru witwa Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga avuga uko byagenze:

Yagize ati: “ Ngirabakunzi yari asanzwe akora akazi ko mu rugo mu muryango utuye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali. Uwamukoreshaga yahamagaye Polisi avuga ko umukozi we yamwibye amafaranga angana na miliyoni 1 n’ibihumbi 300, ndetse ko uwo mukozi yahise ataha iwabo mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke, bityo akaba acyeka ko ariwe wayatwaye.”

Kumushakisha byahise bitangira aza gufatirwa mu Mudugudu wa Ruhore asigaranye Frw 814,000, arafungwa.

Si we wanyine wafashwe…

Mu Karere ka Musanze n’aho haherutse gufatirwa undi muntu witwa Emmanuel Dushimiyimana akurikiranyweho kwiba  umucuruzi Frw 1,140,000.

Amafaranga avugwaho kwiba yose hamwe ni Frw 1,626,000 harimo Frw  326,000  bivugwa ko yibye umucuruzi wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.

Polisi yashoboye kugaruza  Frw 814,000.

Uyu yafatiwe mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze.

Bivugwa ko ariya mafaranga yari yayibye  umucuruzi wamutumye kumurangurira ibicuruzwa.

SP Ndayisenga ati: “ Polisi yahawe amakuru n’umucuruzi avuga ko yohereje Dushimiyimana kumurangurira ibicuruzwa, amuha ibihumbi 326, akaba atigeze amuzanira ibyo yamutumye cyangwa ngo amugarurire amafaranga ye.”Polisi yahise itangira kumushakisha, imufatira mu  Kagali ka  Kigombe, aho yafatiwe agifite amafaranga yose, nawe ahita afungwa.

SP Ndayisenga yihanangirije abantu bose bihesha iby’abandi, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko harimo no gufungwa.

TAGGED:AbaturagefeaturedGakenkeMusanzeNdayisengaPolisiRulindo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nigeria: Abantu 600 Bishwe N’Umwuzure
Next Article Abacuruzi B’Abanyarwanda Barashaka Kohereza Byinshi Muri Saudi Arabia
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?