Mu Karere ka Rubavu haravugwa inkuru y’Umukuru w’Umudugudu wari warabuze, abantu bibaza aho yarengeye ariko bikaba byaje kumenyekana ko afungiye mu Kigo cy’inzererezi kiri mu Murenge wa Nyakiriba.
Uwo Mukuru w’Umudugudu yari asanzwe ayobora Umudugudu wa Nyakibande, Akagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba.
Bagenzi bacu bo ku UMUSEKE bari bamaze iminsi banditse ko uriya Mudugudu yatwawe nyuma y’iminsi mike hari umuvuzi gakondo wari waje mu rugo rw’umuhungu we ateza abanyamakuru inzuki.
Icyo gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwari bwemereye kiriya kinyamakuru ko buzi ibura rya Mudugudu kandi ko barimo bashakisha aho aherereye.
Bwavugaga ko butahuza ibura rye n’umuvuzi gakondo wateje abanyamakuru inzuki.
Ubu byamenyekanye ko uwabuze afungiye muri kimwe mu bigo bifungirwamo by’igihe gito abantu bananiranye cyangwa inzererezi cya Kanzeze.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yavuze ko uyu Muyobozi w’Umudugudu arimo akosorerwa.
Kambogo avuga ko uriya muyobozi ari gukosorwa by’igihe gito ndetse abazwa ibyo guteza abaturage inzuki n’ubwo hari ibyo yinangiye gusubiza.
Yagize ati “Ntabwo afunze arimo gukosorwa, Mudugudu ni umuyobozi, aragiye arishije abantu inzuki abaturage baratakamba, tujya kumubaza abantu babikoze ntiyabatangaza kandi bibereye iwe. Nka Mudugudu afite inshingano zo gutangaza amakuru kugira ngo inzego zibikurikirane.”
Mayor Kambogo Ildephonse yibukije ko ikintu cyose kibangamiye ituze ry’abaturage kigomba kwitabwaho, avuga kandi ko nk’umuntu wagiriwe icyizere cyo kuyobora Umudugudu atakabaye nyirabayazana yo kubangamira abaturage ateza abantu inzuki.
Mudugudu ufunzwe ni umugabo ukuze kuko afite imyaka 67 y’amavuko.