Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Commonwealth: Iby’Ingenzi Bigize Uyu Muryango

Mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu kwizihiza Umunsi wahariwe Commonwealth, kumenya imiterere y’uyu muryango ni ngombwa. Ni umuryango ugizwe n’ibihugu 54 birimo ibikomeye muri politiki y’isi nk’u Bwongereza , u Buhinde, n’ibindi.

Igitekerezo cyo kuwushinga cyatangiye mu mwaka wa 1926 ariko kigenda gikura kiza kwemezwa neza mu mwaka 1949.

Imwe mu ntego z’uyu muryango ni ugufatanya kugira ngo ibihugu bifite ubukungu bukomeye bitere inkunga ibindi, bityo nabyo bizamucye.

Abahanga muri Politiki bavuga ko ibi biri mu bituma ibihugu byakolonijwe n’u Bwongereza cyangwa ibikoresha Icyongereza byateye imbere kurusha ibindi ku isi.

- Advertisement -

Mu gufasha ibihugu bitaragira amajyambere ahambaye gutera intambwe, ariko nta na rimwe hatangwa inama cyangwa icyuho kiganisha ku bunebwe.

Abatuye ibihugu bikoresha Icyongereza bagira umuco wo gukora cyane kandi bakamenyana k’uburyo usanga, mu mico yabo itandukanye, buzuzanya.

Uwavuga ko ari yo mpamvu uyu muryango bawita COMMON WEALTH(Ubukungu busangiwe) ataba agiye cyane kure y’ukuri!

Mu mikorere y’ibihugu bivuga Icyongereza kandi bagira Politiki zagiye ziteza imbere ibyiciro by’imibereho y’abantu bitari bimenyerewe.

Nibo batangije kandi bateza imbere politiki z’uburinganire n’ubwuzuzanye by’ibitsina byombi mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.

Politiki z’ibi bihugu kandi ziharanira ko isi irushaho kuba nziza binyuze mu kurengera ibidukikije, kudahumanya ikirere n’izindi.

N’ubwo n’ahandi bihaba, ariko abo mu bihugu bikoresha Icyongereza bakunda kumvikana cyane bavuga ko ibunaka badakurikiza amahame ya Demukarasi, bahutaza uburenganzira bwa muntu n’ibindi.

Commonwealth ni umuryango urimo abaturage miliyari 2.5 ni ukuvuga kimwe cya gatatu cy’abatuye isi kuko kugeza ubu bagera kuri miliyari 7 n’imisago.

Uyu muryango muri iki gihe uyoborwa  n’Umwongerezakazi witwa Patricia Scotland.

Biteganyijwe ko Inama y’Inteko rusange y’uyu muryango muri uyu mwaka izabera i Kigali mu Rwanda.

Buri taliki 13, Werurwe, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka akamaro n’ubufatanye bw’abagize Commonwealth .

Mu Rwanda ubu hazamuwe ibendera ry’uyu Muryango.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version