Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuntu Ufite Ubumuga Yaremwe N’Imana Nk’Uko Nawe Yakuremye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Umuntu Ufite Ubumuga Yaremwe N’Imana Nk’Uko Nawe Yakuremye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 March 2021 12:47 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuhanzi Enock Hagumubuzima aherutse gusohora indirimbo irimo ubutumwa bw’uko abafite ubumuga nabo ari abantu nk’abandi, ko bagomba kwitabwaho ntibateshwe agaciro.

Yabwiye Taarifa ko kugira ngo amenye neza ibibazo by’abafite ubumuga byamusabye kubasanga aho baba, haba mu cyaro ni ukuvuga mu murenge wa Maraba mu Karere ka Huye no mu kigo cy’abafite ubumuga kitwa Inshuti z’Abakene kiri mu Karere ka Kicukiro.

Avuga ko ubwo yasuraga abaturage bo muri Maraba yasanze ababyeyi b’abana bafite ubumuga bahura n’ikibazo cyo gutinya ko abaturanyi bamenya ko babyaye abana bafite ubumuga.

Ati: “Ikibazo   ni uko ababyeyi batiyumvamo abana babo babyaye bafite ubumuga kubera ko baba banga ko abaturanyi babimenya bakabaseka, ibiganiro twagiranye byatweretse ko usibye guhabwa akato kwabo babyeyi, binatuma abana bahezwa mu ngo.”

Enock Hagumubuzima yavuze  nyuma y’igihe runaka basubiyeyo bagiye kuremera ababyeyi babaha ihene 34 zigenewe imiryango 34.

Avuga ko ziriya hene zagiriye akamaro abagize iriya miryango babona ifumbire kandi bituma abantu babona ko bariya bana bafite agaciro.

Yasanze koroza iriya miryango bidahagije ahitamo no gutanga ubutumwa bw’uko abafite ubumuga bafite agaciro abinyujije mu ndirimbo.

Avuga ko abana bafite ubumuga nabo ari abantu nk’abandi

Iyo ndirimbo yise ‘ Ijwi ry’abafite ubumuga.’

Muri iriya ndirimbo yashyizemo amashusho y’abafite ubumuga butandukanye burimo abafite ubwo kutabona, abafite ubw’ingingo, ubukomatanyije  no kutumva no kutavuga.

Ikindi ni uko iriya ndirimbo ifite ibisobanuro hasi by’Icyongereza ndetse n’umuntu usemurira abafite ubumuga bwo kutumva.

Enock Hagumubuzima atuye mu Kagari ka Gihara, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.

Indirimbo ya Enock Hagumubuzima:

TAGGED:featuredHagumakubahoHuyeKicukiroUbumugaUmuhanzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Macron Agiye Gushyikirizwa Raporo Ku Ruhare Rw’u Bufaransa Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi
Next Article Canada Yagobotse Impunzi Mu Rwanda Nyuma Y’uko Ibiribwa Bigabanyijweho 60%
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

Kamonyi: Abagabo Bahaye Umwana Inzoga Bose Irabica

Guinée: Doumbouya Yatsinze Amatora 

Beyoncé Yabaye Undi Muhanzi Ufite Miliyari $1

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

You Might Also Like

Mu Rwanda

Kagame Yishimira Ko Inzego Z’Umutekano Z’u Rwanda Zihagaze Bwuma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Bunyoni Ararembye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Nyagatare: Inka 125,000 Zigiye Gukingirwa Indwara Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Centrafrique: Ibyavuye Mu Matora Bizatangira Kumenyekana Mu Cyumweru Gitaha 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?