Umuntu Ufite Ubumuga Yaremwe N’Imana Nk’Uko Nawe Yakuremye

Umuhanzi Enock Hagumubuzima aherutse gusohora indirimbo irimo ubutumwa bw’uko abafite ubumuga nabo ari abantu nk’abandi, ko bagomba kwitabwaho ntibateshwe agaciro.

Yabwiye Taarifa ko kugira ngo amenye neza ibibazo by’abafite ubumuga byamusabye kubasanga aho baba, haba mu cyaro ni ukuvuga mu murenge wa Maraba mu Karere ka Huye no mu kigo cy’abafite ubumuga kitwa Inshuti z’Abakene kiri mu Karere ka Kicukiro.

Avuga ko ubwo yasuraga abaturage bo muri Maraba yasanze ababyeyi b’abana bafite ubumuga bahura n’ikibazo cyo gutinya ko abaturanyi bamenya ko babyaye abana bafite ubumuga.

Ati: “Ikibazo   ni uko ababyeyi batiyumvamo abana babo babyaye bafite ubumuga kubera ko baba banga ko abaturanyi babimenya bakabaseka, ibiganiro twagiranye byatweretse ko usibye guhabwa akato kwabo babyeyi, binatuma abana bahezwa mu ngo.”

- Advertisement -

Enock Hagumubuzima yavuze  nyuma y’igihe runaka basubiyeyo bagiye kuremera ababyeyi babaha ihene 34 zigenewe imiryango 34.

Avuga ko ziriya hene zagiriye akamaro abagize iriya miryango babona ifumbire kandi bituma abantu babona ko bariya bana bafite agaciro.

Yasanze koroza iriya miryango bidahagije ahitamo no gutanga ubutumwa bw’uko abafite ubumuga bafite agaciro abinyujije mu ndirimbo.

Avuga ko abana bafite ubumuga nabo ari abantu nk’abandi

Iyo ndirimbo yise ‘ Ijwi ry’abafite ubumuga.’

Muri iriya ndirimbo yashyizemo amashusho y’abafite ubumuga butandukanye burimo abafite ubwo kutabona, abafite ubw’ingingo, ubukomatanyije  no kutumva no kutavuga.

Ikindi ni uko iriya ndirimbo ifite ibisobanuro hasi by’Icyongereza ndetse n’umuntu usemurira abafite ubumuga bwo kutumva.

Enock Hagumubuzima atuye mu Kagari ka Gihara, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.

Indirimbo ya Enock Hagumubuzima:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version