Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuntu Wa Gatatu Ku Isi Yakize Sida
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Andi makuru

Umuntu Wa Gatatu Ku Isi Yakize Sida

Last updated: 16 February 2022 8:46 pm
Share
SHARE

Umugore wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yabaye umuntu wa gatatu ku isi ukize virus itera Sida (VIH), nyuma y’igihe ahabwa serivisi yo gusimbuza bimwe mu bigize amaraso ye, nka bumwe mu buryo bwakoreshwaga mu kumuvura kanseri yari arwaye.

Kuri uyu wa Kabiri byemejwe ko amaze amezi 14 nta virus itera Sida igaragara mu maraso ye.

Gusa abaganga bavuga ko uburyo bwakoreshejwe mu kumuvura butizewe ku buryo bwakoreshwa ku bantu bose, kuko yasimburijwe bimwe mu bigize amaraso ye hifashishijwe amaraso yo mu mukondo w’umubyeyi ashobora kuboneka amaze kubyara (umbilical cord blood).

Bimwe mu bigize amaraso yahabwaga byari byarasuzumwe neza, ku buryo atashoboraga kwanduzwa virus itera Sida.

Ibinyamakuru byo muri Leta zunze ubumwe za Amerika byatangaje ko uwo mugore yasanzwemo HIV mu 2013, nyuma y’imyaka ine abaganga bamubwira ko arwaye  ‘myeloid leukaemia’ – kanseri itangirira mu maraso aba imbere mu misokoro.

Bibarwa ko abantu bagera kuri miliyoni 37 ku isi bafite HIV, ndetse umubare munini uri muri Afurika yo munsi y’ubutay bwa Sahara.

Kugeza ubu hakomeje gushakishwa umuti cyangwa urukingo byafasha abantu gukura VIH mu mubiri bidasabye uburyo bwinshi bwa gihanga, cyangwa kuba umuntu yakomeza gufata imiti igabanya ubukana.

Ubu buryo bwo guhindura bimwe mu bigize amaraso bwatangiye gukoreshwa ubwo mu 2007 uwitwa Timothy Ray Brown yakiraga HIV, nyuma yo guhabwa amaraso y’umuntu wari ufite ubudahangarwa kuri iriya virus.

Ubwo buryo bwongeye kugeragezwa bukiza undi mugabo witwa Adam Castillejo, none hiyongereyeho uyu mugore wo muri Leta ya New York.

Bose uko ari batatu bari barwaye kanseri, ku buryo bari bakeneye gusimburirwa amaraso kugira ngo babashe gukomeza kubaho.

TAGGED:HIVSIDA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Ati: ‘ Twubakire Afurika Inganda Zikora Inkingo Kuko Hazaduka Ibindi Byorezo’
Next Article Inkiko ‘Zikomeje’ Gutesha Agaciro Iby’Indishyi Zisabwa N’Abavuga Ko Bangirijwe Na FLN
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

You Might Also Like

Andi makuruMu RwandaPolitiki

Kagame Yongeye Gukebura Abayobozi Basubiramo Amakosa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Andi makuruMu RwandaPolitiki

Musanze: Ba Mudugudu Batira Telefoni Zo Gutangiraho Raporo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Andi makuruMu mahangaPolitiki

Burundi: Abanyamakuru Bigenga Bahejwe Mu Nteko Ishinga Amategeko

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Andi makuruIbyamamareImyidagaduro

Trivia Elle Muhoza Yabaye Miss Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?