Umunya Ghana Aravugwaho Gusumba Abandi Ku Isi

Sulemana Abdul Samed ni umugabo wo muri Ghana uvugwaho kuba muremure kurusha abandi ku isi muri iki gihe. Abaganga baherutse kumubwira ko yarengeje igipimo cy’uburebure busanzwe buzwi ku bantu basanzwe.

Kugeza ubu barapimye basanga afite metero 2,89 ariko ngo akomeje gukura kuko afite imyaka 29 y’amavuko.

Muri iki gihe ari kwitabwaho n’abaganga ngo barebe uko bamufasha kubana n’iyo mimerere ye idasanzwe.

Ni imimerere abahanga biga  gigantism, ibi bikaba ari imimerere yerekana umuntu muremure cyane mu buryo budasanzwe.

- Advertisement -

Ituma uwo muntu akenera ibiribwa buhagije kugira ngo umubiri we uba wubatse neza kandi agafashwa gukora imyitozo ngororamubiri imufasha gukomeza amagufwa no kwirinda ko umubiri we wabika ibinure akabyibuka cyane bikamunanira kugenda.

Ni ngombwa kuzirikana kandi ko umutima w’umuntu muremure ukenera imbaraga nyinshi kugira ngo usunike amaraso agere mu bwonko no mu bindi bice by’umubiri birimo n’ibirenge.

Sulemana Abdul Samed ubu ari gushaka uko yabana n’iki kibazo kuko gisaba amafaranga n’ubumenyi bihagije kugira ngo bitamubera ikibazo gikomeye cyane.

Kubera aho yakuriye n’aho atuye muri iki gihe, afite ikibazo cyo kumenya mu by’ukuri uko areshya.

Bamubwiye ko ashobora kuzaca agahigo k’umuntu muremure gusumba abandi ku isi kandi ko ugaciye agahemberwa iyo yanditswe mu gitabo kitwa Guinness World Book of  Records.

Sulemana yakunze kugira ikibazo cyo kubona ahantu yakwegama ngo bapime uburebure bwe kubera ko inzu zose zo mu gace atuyemo azisumba.

Umugabo wiyemeje kumupimisha metero y’abafundi nawe  yagize ikibazo cyo kubona ingazi akandagiraho kugira ngo amugere ku musatsi ahereye ku birenge.

Kugeza ubu umuntu muremure ku isi ni umunya Turikiya witwa Sultan Kösen, akaba afite metero 2,52, bivuze ko uriya munya Ghana amusumbaho sentimetero 30.

Hejuru y’ibi kandi ngo aracyakura kubera ko yiyongeraho izindi santimetero runaka hagati y’amezi atatu n’amezi atanu.

BBC yanditse ko abaganga bavuga ko uburwayi bw’uriya mugabo bugomba guhagarikwa binyuze mu kumubaga mu bwonko kugira ngo bahagarike imisemburo imugira muremure uko bukeye n’uko bwije.’

Ni muremure cyane k’uburyo amayunguyungu ye agera ku ntugu cyangwa ijosi ry’aba bagabo(Ifoto@BBC)
Inzu nyinshi zo mu gace atuyemo arazisumba(Ifoto@BBC)
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version