Rutsiro: Agace Kari Mu Twa Mbere Twibasirwa N’Inkuba Ku Isi

Agace  ka Rutsiro katangajwe ko ari  kamwe mu twibasirwa n’inkuba kurusha ahandi ku isi. Ni ko ka mbere mu Rwanda nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi.

Mu myaka itanu ishize, inkuba zishe abantu 273 mu Rwanda hose, mu gihe abakomeretse ari 882.

Biganjemo abo mu Turere twa Rutsiro na Karongi mu Ntara y’i Burengerazuba.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, Habinshuti Philippe avuga ko aka gace gaherereyemo Akarere ka Rutsiro uretse kuba kari mu twa mbere twibasirwa n’inkuba mu Rwanda, kaza no mu twa mbere ku Isi.

- Kwmamaza -

Ati: “Byagaragaye ko atari mu Rwanda gusa ahubwo ko ari ku Isi yose, ko muri aka gace turimo (Rutsiro) ndetse no hakurya y’umupaka, kano gace kari mu duce twibasirwa n’inkuba cyane ku isi.”

Habinshuti avuga ko muri iki gihe hari gukorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane impamvu yabyo bityo hafatwe n’ingamba zo kugabanya ubukana bw’iki kibazo.

Hagati aho ariko, abashakashatsi bakeka ko imwe mu mpamvu ibitera ari ubutumburuke buri hejuru cyane bwa kariya gace gaturanye n’ikiyaga cya Kivu kandi kabamo amabuye y’agaciro menshi.

Ati: “Kuba hafite ubutumburuke buri hejuru ni kimwe muri byo ariko hari n’izindi mpamvu zikwiye gusesengurwa n’abahanga kurushaho tukamenya impamvu hibasirwa kuko ntabwo navuga ko ari ho hari imisozi miremire iruta iy’ahandi.”

Habinshuti Philippe

Abatuye muri aka gace bavuga ko hari amakuru bumvana abandi y’impamvu hakunze kwibasirwa n’inkuba.

Munyaneza Celestin yagize ati “Bamwe baravuga ngo bishobora kuba byaba biterwa na Gaze yo mu Kivu, inaha haba inkuba cyane zirenze urugero.”

Aba baturage babwiye Radio/TV 10  ko bifuza ko muri kariya gace hongerwa umubare w’imirindankuba kugira ngo inkuba zidakomeza kubatwara ubuzima.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibiza mu Karere ka Rutsiro, Aimé Adrien Nizeyimana avuga ko imiterere y’umuntu iri mu bituma inkuba zikunze kumukubita.

Ubusanzwe  inkuba ni amashanyarazi.

Iyo ajya gukubita umuntu anyura mu kaguru kamwe agahingukira mu kandi ari na bwo ahita amanuka ajya mu butaka.

Ati “Ni na yo mpamvu muzasanga amatungo kenshi akubitwa n’inkuba kuko yo ntafite uburyo bwo kujya kwihisha, buri gihe uko inkuba ikoze ku butaka isanga yo matungo, amaguru n’amaboko yayo ahora atagaranye, ku bw’iyo mpamvu iyo igeze hasi (Inkuba) ihita ica mu maguru y’imbere n’ay’inyuma igahita ipfa.”

Minisiteri y’Ibikorwa by’ubutabazi igira inama abatuye muri aka gace n’ab’ahandi ko mu gihe imvura iguye baba bagomba kugama.

Icyakora ntibagomba kujya hafi y’iminara miremire cyangwa munsi y’ibiti.

Bagomba kwirinda kandi  kwitwikira imitaka ifite udusongero tw’ibyuma ndetse ntibanakoreshe ibyuma by’ikoranabunga nka telefone mu gihe hari kugwa imvura irimo inkuba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version