Ku bwiganze bw’amajwi 193 y’ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye, Barham Salih wayoboye Iraq akaba yarigeze kuba impunzi yatorewe kuyobora Ishami rya UN rishinzwe kwita ku mpunzi, UNHCR.
Amaze gutorwa yagize ati: “Nk’umuntu wigeze kuba impunzi, nzi neza icyo abantu nk’abo bakenera nkamenya n’uburyo bitabwaho.”
Uyu mugabo yabaye impunzi ahunga ubutegetsi bwa Saddam Hussein (28, Mata, 1937 – 30 Ukuboza, 2006).
Umunyamabanga Mukuru wa UN Antonio Guterres yavuze ko yishimiye itorwa ry’uyu munyapolitiki wigeze kuyobora Iraq.
Mu ijambo yavuze ubwo yatorwaga, Salih yijeje ibihugu byose ko azakorana neza nabyo kandi ko amafaranga abatera inkunga Ishami agiye kuyobora azakoshwa mu nyungu z’abagenerwabikorwa.
Yavuze ko isi y’iki gihe yuzuye ibibazo bituma abantu bahunga birimo intambara n’ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ibihe.
UNHCR ni Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikorera mu bihugu 130.
Rishinzwe kurinda impunzi, abimukira imbere mu bihugu byabo, kwita ku bantu batagira ibihugu bibemera no gukora k’uburyo abashaka ubuhungiro n’abimukira babona aho baba hatekanye.
Abagizweho ingaruka n’ibiza nabo bitabwaho n’iri shami rya UN rikorana naza Leta n’indi miryango yita ku mbabare irimo na Croix Rouge zo hirya no hino ku isi.


