Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunya Iraq Wahoze Ari Impunzi Yatorewe Kuyobora UNHCR
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umunya Iraq Wahoze Ari Impunzi Yatorewe Kuyobora UNHCR

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 December 2025 12:00 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku bwiganze bw’amajwi 193 y’ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye, Barham Salih wayoboye Iraq akaba yarigeze kuba impunzi yatorewe kuyobora Ishami rya UN rishinzwe kwita ku mpunzi, UNHCR.

Amaze gutorwa yagize ati: “Nk’umuntu wigeze kuba impunzi, nzi neza icyo abantu nk’abo bakenera nkamenya n’uburyo bitabwaho.”

Uyu mugabo yabaye impunzi ahunga ubutegetsi bwa Saddam Hussein (28, Mata, 1937 – 30 Ukuboza, 2006).

Umunyamabanga Mukuru wa UN Antonio Guterres yavuze ko yishimiye itorwa ry’uyu munyapolitiki wigeze kuyobora Iraq.

Mu ijambo yavuze ubwo yatorwaga, Salih yijeje ibihugu byose ko azakorana neza nabyo kandi ko amafaranga abatera inkunga Ishami agiye kuyobora azakoshwa mu nyungu z’abagenerwabikorwa.

Yavuze ko isi y’iki gihe yuzuye ibibazo bituma abantu bahunga birimo intambara n’ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ibihe.

UNHCR ni Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikorera mu bihugu 130.

Rishinzwe kurinda impunzi, abimukira imbere mu bihugu byabo, kwita ku bantu batagira ibihugu bibemera no gukora k’uburyo abashaka ubuhungiro n’abimukira babona aho baba hatekanye.

Abagizweho ingaruka n’ibiza nabo bitabwaho n’iri shami rya UN rikorana naza Leta n’indi miryango yita ku mbabare irimo na Croix Rouge zo hirya no hino ku isi.

TAGGED:AmatoraIbihuguImpunziIraq
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rusizi: Hafatiwe Uvugwaho Gusiga Yishe Sewabo Wagaba i Rulindo
Next Article UN Yemeza Ko Nta Nzara ‘Ikomeye’ Ikiri Muri Gaza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Tchad: Hadutse Intambara

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

You Might Also Like

Mu mahanga

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umwami Wa Maroc Yandikiwe Ikiruhuko Kubera Uburwayi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?