Protais Mpiranya Mu Bucuruzi Bwakomeje Gutuma Yihisha Ubutabera

Urwego rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga mpanabyaha, IRMCT, rwatangaje ko rukomeje gukurikirana uburyo Protais Mpiranya wahoze akuriye abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, yaba yifashisha ibikorwa by’ubucuruzi mu gukomeza kwihisha ubutabera.

Mpiranya afatwa nk’ukomeye cyane muri batandatu bagishakishwa ku rwego mpuzamahanga kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yanashyiriweho igihembo cya miliyoni 5$ ku muntu wese watanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.

Mpiranya afatwa nk’umwe mu batanze itegeko ryo kwica Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w’Intebe, abasirikare 10 b’Ababiligi bamurindaga n’abandi banyapolitiki bakomeye bicanwe n’imiryango yabo Jenoside igitangira.

- Advertisement -

Umushinjacyaja Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, yavuze ko mu gushakisha abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi igipimo bacyerekeje kuri Mpiranya, kandi bizeye ko amaperereza azatanga umusaruro.

Ni mu ijambo yagejeje ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku wa 8 Kamena 2021.

Yakomeje ati “By’umwihariko, turimo guperereza ku bijyanye no kuba Mpiranya, hejuru y’ibyaha bye muri Jenoside, mu myaka makumyabiri ishize yaba yaragize uruhare mu bindi byaha bikomeye. Dufite impamvu ituma dutekereza ko yakoze ubucuruzi yifashishije amafaranga yabonetse mu buryo butemewe.”

“Abantu benshi bashobora kuba baravuganye na we cyangwa bakamwumvaho. Abo bose turabakeneye, kandi turabashishikariza kuza bakaduha amakuru kuri Mpiranya.”

Yavuze ko uretse kuba uwatanga amakuru yagororerwa miliyoni $5, ibiro by’ubushinjacyaha binafite inshingano zo kurinda umutangabuhamya waba utizeye umutekano we.

Brammertz yakomeje ati “Nanone ariko abakorana na Mpiranya batazitanga ku bushake, bazaryozwa ibyo bakoze hakoreshejwe ubushobozi bwose bw’amategeko.”

Amakuru menshi yakunze kuvuga ko Mpiranya ashobora kuba yihishe muri Afurika y’Epfo cyangwa Zimbabwe.

Brammertz aheruka kuvuga ko mu iperereza babashije kumenya aho Mpiranya yihishe, igikenewe kikaba ari ubufatanye ngo afatwe.

Mu gihe abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagishakishwa, Brammertz yavuze ko ibikorwa byo Kwibuka byagaragaje ko hari abantu benshi bagihakana ndetse bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, biganjemo ahanini ababa mu mahanga.

Yakomeje ati “Guhakana no guha ishingiro Jenoside bikomeje gufatwa nko kutabona ibintu kimwe cyangwa bikitwa impaka ku nyito z’amategeko. Ntabwo ari byo. Ukuri ni uko guhakana no guha ishingiro Jenoside ari rwo rwego rwa nyuma rwa Jenoside.”

“Ni ibikoresho bya politiki bikoreshwa ku mpamvu za politiki. Hakenewe kugira igikorwa mu buryo bwihutirwa.”

Inyandiko zisaba ifatwa rya Mpiranya w’imyaka 60 zimurega ibyaha birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, itoteza n’ibindi bikorwa bitari ibya kimuntu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version