Umunyamakuru Fidel Gakire Yagejejwe Mu Rukiko

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kabiri taliki 05, Ukuboza, 2023,  ruraburanisha Umunyamakuru Uzabakiriho Fidèle Gakire uregwa n’ubushinjacyaha icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Uyu  mugabo yahoze muri Guverinoma yiyise iy’u Rwanda ikorera mu buhungiro ya Nahimana Thomas.

Mu mezi atambutse byavugwaga ko afungiye mu Rwanda ariko yari ataragezwa imbere y’ubutabera ngo yisobanure ku cyaha cyavuzwe haruguru aregwa.

Yafunzwe taliki 24, Ugushyingo 2022, akaba yari afungiwe i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

- Advertisement -

Gakire yahoze ari umunyamakuru n’umuyobozi w’ikinyamakuru Ishema, yafashwe nyuma y’uko yari amaze iminsi yaragiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo yari amaze kugera muri New York, Gakire yatangaje ku mugaragaro ko yinjiye muri Politiki.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version