Umunyamakuru Théo Yanze Imbabazi Yahawe N’Uwamureze

Aimable Nzizera wareze  umunyamakuru Manirakiza Theogene icyaha cya ruswa yandikiye urukiko avuga ko amubabariye. Undi yavuze ko nta mbabazi ze ashaka, ahubwo ko agomba kwerura akabwira urukiko cyamuteye kumubeshyera.

Nzizera yari yaramureze gukangisha gusebanya ngo yamukoreye mu bihe bitandukanye amusaba amafaranga ngo adatangaza inkuru zimusebya cyangwa zimutesha agaciro nk’uko Ubushinjacyaha bwabivugaga.

Umunyamakuru Manirakiza yafatiwe mu biro bya Nzizera amaze guhabwa ibihumbi 500 Frw, Nzizera yitaga ruswa, mu gihe undi we avuga ko ari avance kuyo bari bameranyije ngo amwamamarize.

Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Minirakiza akurikiranwa afunzwe kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukangisha gusebanya.

- Kwmamaza -

Manirakiza yahise ajurira.

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko hari inenge abona mu mikirize y’urubanza rwa mbere.

Iya mbere ishingiye ku byo umucamanza yashingiyeho agaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

Yagaragaje ko bimwe mu byari byashingiweho ari ubuhamya bw’abatangabuhamya kandi nabo batari abiboneye akora ibikorwa bigize ibyaha ahubwo ari abo Nzizera ubwe yagiye abibwira.

Avuga ko muri izo mvugo z’abatangabuhamya harimo kuvuguruzanya.

Yagaragaje ko nta gitutu yigeze ashyira kuri Nzizera ngo bakorane amasezerano kuko ari na we witeguriye ibigomba gushyirwamo agategeka umukozi we kuyategura.

Me Ibambe Jean Paul wunganira Manirakiza yagaragaje ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwirengagije ko rwashoboraga kugira ibyo rumutegeka agomba kubahirizwa cyane ko yari yatanze ingwate y’umutungo ufite agaciro gasaga miliyoni 53 Frw.

Ku rundi ruhande Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Manirakiza yagiye asaba amafaranga Nzizera ngo atamukoraho inkuru zimusebya cyangwa zimutesha agaciro.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yagaragaje ko ayo masezerano yakozwe kubera ko Manirakiza yari amaze kumukangisha inkuru yari amaze kumwoherereza ko agiye gusohora.

Ati “Yemeye ko bagirana amasezerano n’igihe cyo kuyashyira mu bikorwa kitari cyagera.”

Bugaragaza ko ubutumwa Manirakiza na Nzizera bahererekanyaga mu bihe bitandukanye bwerekana ko uyu munyamakuru yamukangishaga kumukoraho inkuru zimusebya.

Nzizera yababariye Manirakiza undi ati ashwii!!

Nzizera yandikiye Urukiko asaba ko mu bushishozi bwarwo rwategeka ko Manirakiza akurikiranwa adafunzwe kugira ngo akomeze kwita ku muryango.

Yakomeje agira ati “Nyuma y’ikiganiro nagiranye na Manirakiza akoresheje telefoni ya Gereza ya Nyarugenge ndetse hamwe n’intumwa yantumyeho mu bihe bitandukanye, mbandikiye mbamenyesha ko namaze kumubabarira ku giti cyanjye nkaba ntacyo nkimukurikiranyeho.”

Uburanira Theo witwa Me Ibambe Jean Paul yagaragaje ko iyo baruwa ari indi mpamvu yashingirwaho urukiko rugategeka ko Manirakiza akurikiranwa adafunzwe.

Yavuze ko iyo baruwa iyo iza kuboneka mbere hari byinshi byari gusobanuka ariko agaragaza ko ayo makuru yakwifashishwa.

Yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyahindurwa agakurukiranwa adafunzwe.

Manirakiza we yavuze ko yavuganye na Nzizera nyuma yo kumenya ko ashaka kureka ikirego, amusaba ko yazandika agaragaza ko yamubeshyeye.

Manirakiza yabwiye Urukiko ko nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma Nzizera amubabarira ku cyaha atakoze ahubwo ko yari akwiye gutanga amakuru yuzuye afasha ubutabera.

Ati “Sinkeneye ko umuntu ambabarira ku bintu ntakoze ahubwo yari akwiye kuvugisha ukuri akagaragaza ko yambeshyeye.”

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuba Nzizera yamubabarira, bitakuraho impamvu Ubushinjacyaha bwasabye ko yakurikiranwa afunzwe.

Urubanza ruzasomwa tariki ya 17 Ugushyingo 2023.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version