Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyamakuru Wa BBC Yahagaritswe Kuko Yavogereye Umwami Charles III
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umunyamakuru Wa BBC Yahagaritswe Kuko Yavogereye Umwami Charles III

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 May 2023 10:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwami Charles III aherutse gutegeka ko umunyamakuru wa BBC ufata amashusho asohorwa mu nzu yakorerwagamo umuhango wo kumusiga amavuta. Hari nyuma y’uko amubonye ari gufatisha telefoni ye amashusho bari kumusiga amavuta ya cyami kandi bitamewe.

Byabaye mu masaha make yabanjirije umuhango nyirizina wo kwimika Charles III.

Gusiga umwami amavuta nicyo gice kihariye kandi cyubahwa kurusha ibindi biranga umuhango wo kumwimika kandi ntibiba byemewe ko bibonwa n’uwo ari we wese harimo n’abanyamakuru.

Umunyamakuru wa BBC we yarikoze afata telefoni ye acunga ku jisho abari mo basiga umwami amavuta ya cyami, atangira gufata amashusho.

Nyiri ubwite ari we umwami Charles III yaje kumubona, ahita ategeka ko bamusohora.

Ubuyobozi bwa BBC bwahise buhagarika uwo mu ‘cameraman’ kuko ibyo yakoze bitari biri mu nshingano bamuhaye.

Kwimika umwami Charles III byabaye uwo munyamakuru ufata amashusho atari mu kazi.

The Sun yanditse ko ikarita yemerera uwo munyamakuru gukorera ibwami yayambuwe.

Abanyamakuru bari basanzwe barahawe ahantu batagomba kurenga mu gihe bari mu kazi.

Kuba umunyamakuru wa  BBC yararengereye akajya kwigobeka ahantu kugira ngo afate amashusho y’uko umwami asigwa amavuta, byarakaje ibwami n’abakoresha be.

Amavuta yasizwe umwami w’Ubwongereza yavanywe i Yeruzalemu.

Akozwe mu ruvange rw’ibimera by’agaciro birimo sesame, amaroza, jasmine, cinnamon, neroli, benzoin, ikitwa amber n’indabo z’amaronji.

Yahawe umugisha n’abayobozi b’amadini bakomeye barimo uw’i Yeruzalemu witwa Theophilos III ndetse n’uw’idini ry’Abangilikani b’i Yeruzalemu witwa Hosam Naoum.

Igikorwa cyo kuyaha umugisha cyabereye muri Kiliziya Ntagatifu yitwa Holy Sepulchre.

Umwami Charles yarakajwe n’uko cameraman wa BBC yamufashe amashusho atemewe
TAGGED:AmavutaBBCfeaturedUbwongerezaUmunyamakuruUmwami
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Jenoside Yakorewe Abatutsi Yasabiwe Guhabwa Integanyanyigisho Yihariye
Next Article Gatsibo: Amaze Imyaka 26 Ategereje Ingurane Ya Leta
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tchad: Hadutse Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?