Umunyamakuru Wa BBC Yahagaritswe Kuko Yavogereye Umwami Charles III

Umwami Charles III aherutse gutegeka ko umunyamakuru wa BBC ufata amashusho asohorwa mu nzu yakorerwagamo umuhango wo kumusiga amavuta. Hari nyuma y’uko amubonye ari gufatisha telefoni ye amashusho bari kumusiga amavuta ya cyami kandi bitamewe.

Byabaye mu masaha make yabanjirije umuhango nyirizina wo kwimika Charles III.

Gusiga umwami amavuta nicyo gice kihariye kandi cyubahwa kurusha ibindi biranga umuhango wo kumwimika kandi ntibiba byemewe ko bibonwa n’uwo ari we wese harimo n’abanyamakuru.

Umunyamakuru wa BBC we yarikoze afata telefoni ye acunga ku jisho abari mo basiga umwami amavuta ya cyami, atangira gufata amashusho.

- Advertisement -

Nyiri ubwite ari we umwami Charles III yaje kumubona, ahita ategeka ko bamusohora.

Ubuyobozi bwa BBC bwahise buhagarika uwo mu ‘cameraman’ kuko ibyo yakoze bitari biri mu nshingano bamuhaye.

Kwimika umwami Charles III byabaye uwo munyamakuru ufata amashusho atari mu kazi.

The Sun yanditse ko ikarita yemerera uwo munyamakuru gukorera ibwami yayambuwe.

Abanyamakuru bari basanzwe barahawe ahantu batagomba kurenga mu gihe bari mu kazi.

Kuba umunyamakuru wa  BBC yararengereye akajya kwigobeka ahantu kugira ngo afate amashusho y’uko umwami asigwa amavuta, byarakaje ibwami n’abakoresha be.

Amavuta yasizwe umwami w’Ubwongereza yavanywe i Yeruzalemu.

Akozwe mu ruvange rw’ibimera by’agaciro birimo sesame, amaroza, jasmine, cinnamon, neroli, benzoin, ikitwa amber n’indabo z’amaronji.

Yahawe umugisha n’abayobozi b’amadini bakomeye barimo uw’i Yeruzalemu witwa Theophilos III ndetse n’uw’idini ry’Abangilikani b’i Yeruzalemu witwa Hosam Naoum.

Igikorwa cyo kuyaha umugisha cyabereye muri Kiliziya Ntagatifu yitwa Holy Sepulchre.

Umwami Charles yarakajwe n’uko cameraman wa BBC yamufashe amashusho atemewe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version