Jenoside Yakorewe Abatutsi Yasabiwe Guhabwa Integanyanyigisho Yihariye

Abasenateri baraye basabye ko hashyirwaho uburyo bwihariye bwo kwigisha Jenoside yakorewe Abatutsi mu mashuri yose.  Basanga uburyo Jenoside yakorewe yakorewe Abatutsi yigishwa, bukwiye kuvugururwa.

Abagize Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri Sena y’u Rwanda baherutse  gusura ibigo by’amashuri basanga hari imbogamizi  zituma abanyeshuri batamenya neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Impamvu yabyo ni imiterere y’integanyanyigusho zikoreshwa n’ubumenyi buke bw’abarimu b’Amateka y’u Rwanda.

Basabye ko kwigisha amateka y’u Rwanda byakorwa ku buryo bwagutse kandi buteguwe neza.

- Advertisement -
Amateka y’u Rwanda arimo ibika byinshi bisharira

Nyuma yo kugezwaho izi mbogamizi, inteko rusange ya Sena y’u Rwanda  yasabye  Minisiteri y’uburezi kongera umwanya isomo ry’amateka ryigishwa kandi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akagirwa isomo ukwaryo.

Kwigisha Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ntibyoroshye…

Hashize igihe gito Minisitiri w’uburezi  Dr. Valentine Uwamariya abwiye Taarifa ko hari abarimu ‘bahitamo’ kutigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe muri bo babwiye itangazamakuru ko babiterwa n’uko gusobanura ubukana bwayo ari ‘ikindi kintu.’

 Taarifa yabajije Dr. Valentine Uwamariya niba atabona ko kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bikozwe n’uwayirokotse ari ikintu gikomerera mwarimu, asubiza ko atari we gusa kiremerera ahubwo ko n’umwarimu ukomoka ku bayikoze nawe ari uko.

Yagize ati: “ Si abo gusa bayirokotse bahura n’ikibazo cyo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo n’abakomoka ku bayikoze nabo ni uko. Impande zose zihanganye n’icyo kibazo”.

Minisitiri w’uburezi Dr. Valentine Uwamariya

Minisitiri Dr. Uwamariya yavuze ko hari ibice by’amateka y’u Rwanda harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi bigoye kwigishwa.

Hari abarimu bigeze kubwira TV 1 ko impamvu ikomeye ituma hari abatigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari uko ‘gusobanura ubukana’ yakoranywe bigoye.

Mu mateka y’isi , Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nibwo bwicanyi bukomeye bwabaye hagati y’abatuye igihugu kimwe, basangiye ururimi n’umuco kandi bashyingiranywe.

Nyuma y’imyaka ikabakaba 30 bibaye, abayirokotse barabyaye, abayikoze bamwe barafunzwe abandi barafunguwe, kandi buri ruhande rufite abana bagomba kwiga cyangwa kwigisha ayo mateka.

Gusobanurira izo mpande zombi ibyabaye ni ikintu kigora abarimu b’Amateka y’u Rwanda.

Abarimu b’amateka bavuga ko n’ubusanzwe hari ibintu bigize amateka biba bigoye kwigisha, kandi muri byo Jenoside ziza ku mwanya wa mbere.

Abo bahanga babyita ‘critical issues’.

Abarimu babwiye itangazamakuru ko kugira ngo bamenye neza ibikubiye mu mateka n’uburyo byakwigishwa, ari ngombwa ko bahabwa ibitabo byinshi byanditse mu rurimi bumva kandi bakaganirizwa n’abahanga mu mitekerere ya muntu.

Bavuga ko aba ‘psychologists’ bakenewe kugira ngo babanze bubake imitima y’abarimu mbere y’uko batangira kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Basaba ko bahugurwa, bakamenya uko amateka ashaririye yigishwa.

Ku byerekeye ibitabo by’Amateka y’u Rwanda, Minisitiri w’uburezi Dr. Valentine Uwamariya yavuze ko hari gahunda y’uko ibitabo byayo byazajya byandikwa mu Kinyarwanda.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version