Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho

Uwari usanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri wa Zimbabwe Kembo Mohadi yeguye nyuma yo gushinjwa itonesha rishingiye ku gutsina. Yabikoze mu rwego rwo kwirinda gutesha agaciro Guverinoma ya Zimbabwe.

Mohadi yari Visi Perezida wa kabiri. Uwa mbere ni Gen  Constantino Chiwenga, bombi bari bungirije  Emmerson Mnangagwa wagiye ku butegetsi muri 2018.

Mohadi yavuze ko yahisemo kwegura mu rwego rwo kwirinda gutesha agaciro Umukuru w’igihugu na Guverinoma yose.

Ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu byari bimaze igihe byandika ko Mahidi afitanye ubucuti bwihariye bwaganishije ku mibonano mpuzabitsina ndetse harimo n’abo akoresha mu kazi.

- Advertisement -

Mohadi ahakana ibyo ashinjwa, akavuga ko ari umugambi w’abanyapolitiki batamushaka ku mwanya arimo.

Hari raporo yasohowe n’ikinyamakuru kitwa Zim News ivuga ko hari abagore yatse ruswa y’igitsina kugira ngo babone akazi.

Perezida wa Kabiri wa Zimbabwe Kembo Mohadi yeguye

Uyu munyapolitiki avuga ko azarega mu nkiko kiriya kinyamakuru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version