Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyapolitiki W’Umubiligi Asaba DRC Kuva Mu Byo Kwigira ‘Umwana Murizi’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umunyapolitiki W’Umubiligi Asaba DRC Kuva Mu Byo Kwigira ‘Umwana Murizi’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 February 2024 7:06 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Georges- Louis Bouchez uyobora ishyaka ry’aba Liberale( Parti Libéral Belge) yabwiye abari bamuteze amatwi mu kiganiro mpaka ku bibera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ko ibibazo iki gihugu gifite bikwiye kujya ku mutwe w’abakiyobora,

Avuga ko abashinja u Rwanda kuba nyirabayazana w’ibibi bya Congo Kinshasa birengagiza ko ifite abayobozi batowe n’abaturage kandi biyemeje kubateza imbere.

Abayobozi nkabo rero, kuri we, nibo bagomba kubazwa ibibazo byugarije abaturage babo, aho guhora bashakira impamvu ku baturanyi.

Ati: “ Murebe uko u Rwanda rungana murugereranye na DRC! Munyumve neza, abantu bashobora kwitwaza abandi, bakitwaza u Rwanda, ushobora kwitwaza abo ushaka bose, ariko niba muri iki cyumba harimo umuntu wavuga ko ibibazo byose bya DRC biterwa n’u Rwanda, uwo muntu yaba akabije.”

Bouchez avuga ko abayobozi ba DRC bagombye guhora bashyira imbere inyungu z’igihugu cyabo aho kureba iz’umufuka wabo.

Uyu munyapolitiki avuga ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo ikeneye umuntu w’intwari uyiha umurongo utuma itera imbere, igafata ejo hazaza hayo mu ntoki zayo, ikava mu byo guhora ishakira umuzi w’ibibazo byayo mu bandi.

Mu mateka y’Ubufaransa ngo uwo muntu yabaye  Napoléon Bonaparte kuko ngo yatumye Ubufaransa bubona aho buhera bwiteza imbere kugeza n’ubu.

Mu gihe ikiganiro cye cyari gikomeje, umwe mu bari muri icyo cyumba [byumvikana ko ari umuturage wa DRC) yinjiye mu kiganiro abaza Georges- Louis Bouchez niba izo ngingo atanze ziha umuturanyi[yavugaga u Rwanda] uburenganzira bwo kwinjira mu buzima bw’ikindi gihugu.

Ati: “ Reka nkubaze ikibazo nk’umunyapolitiki. Ese ubona ibyo ubutegetsi bwa Paul Kagame bukora ari ibyo kwamagana?”

Bouchez yamusubije ko uko ibintu byaba bimeze kose iterambere iryo ari ryo ryose rya DRC, ryaba iry’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage…rireba mbere na mbere ubuyobozi bwayo.

Ngo ni ikibazo kireba abaturage ba DRC n’ubuyobozi bwabo.

Ku byerekeye Paul Kagame, uwo munyapolitiki w’Umubiligi yavuze ko ibireba Kagame bisa n’ibireba abandi bayobozi benshi ku isi, ibyo bikaba ko atagomba kurebwa n’uburyo ibyo muri DRC biyoborwa cyangwa ibyo mu Bubiligi.

Yagize ati: “ Igitangaje kandi buri wese abona ni uko ibyo Paul Kagame akora bitanga umusaruro kandi Abanyarwanda ubwabo nibo bakwiye gufata mu biganza byabo ejo hazaza h’igihugu cyabo.”

Asaba abaturage ba DRC gukoresha neza imbaraga bafite haba mu by’ubwenge kuko bafite abantu bize benshi, haba mu bukungu kuko bafite ubutaka bufite umutungo kamere mwinshi…ibyo byose bakabikoresha biteza imbere, bakava mu byo guhora bataka ngo umuturanyi amereye nabi, ambuza amahwemo.

Yunzemo kandi ko haramutse hari abashaka gufasha DRC muri urwo rugendo, bagombye kubikora ariko hakirindwa ko buri gihe iki gihugu gihora gifatwa ‘nk’umwana murizi udakurwa urutozi’.

Umva uko iki kiganiro cyari kimeze:

Un politicien Belge dont je crois être Georges-Louis Bouchez leader du parti Libéral déclare une vérité que le Monde entier connaît en commençant par les Congolais eux-même en toute honnêteté dans leur cœur profond” KAGAME n’est pas le problème de la RDC. Le problème du Congo… pic.twitter.com/U0kyX9riS3

— Sharangabo (@rufagari) February 22, 2024

TAGGED:BubiligiBufaransaDRCfeaturedIbibazoKagameUmunyapolitiki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Intambara Y’Uburusiya Kuri Ukraine Si Iy’Ejo-Amb Wa Ukraine Mu Rwanda
Next Article Kagame Yakiriye Kirr Mu Biro Bye Baganira Ku Biri Mu Karere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Kabila Arasomerwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?