Umunyarwanda Arasifuza Umukino Wa ¼ cya CHAN

Umunyarwanda akaba n’umusifuzi mpuzamahanga witwa Uwikunda Samuel yahawe gusifura umukino wa ¼ wa CHAN 2022 uri buhuze Ghana na Niger ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Mutarama 2023.

Imikono ya CHAN iri kubera muri Algeria, ariko igize ¼ yatangiye gukinwa ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Mutarama 2023.

Ikipe ya Algeria ni yo yabaye iya mbere yakatishije itike nyuma yo gutsinda Côte d’Ivoire igitego 1-0.

Iya kabiri ni Sénégal yatsinze Mauritania igitego 1-0.

- Advertisement -

Imikino iri bube kuri uyu wa Gatandatu irahuza Madagascar yakira Mozambique saa 18:00 n’aho Niger ize gukina na Ghana saa 21:00 z’ijoro.

Uyu mukino niwo uri buyoborwe n’Umunyarwanda Uwikunda Samuel.

Arafatanya na Mutuyimana Dieudonné n’Umunya-Seychelles, Hensley Danny Petrousse nk’abasifuzi bo ku ruhande.

Abandi basifuzi bari kuri Stade Complexe Olympique d’Oran ni uwa kane ushinzwe kugenzura ibikorwa by’abandi bari gukorana, Umunyafurika y’Epfo Abongile Tom na Rodrigue Menye Mpele wo muri Cameroun.

Komiseri w’uriya mukino ari aba ari Boussairi Boujlel wo muri Tunisie naho Umuhuzabikorwa w’Abasifuzi ni Mustapha Slaoui ukomoka muri Maroc.

Mu mikino ya mbere ya ¼, Aimen Mahious niwe watumye Algeria kugera muri ½ itsinze Côte d’Ivoire.

Uwikunda Samuel yahawe kuyobora CHAN nyuma y’iminsi mike agiriwe icyizere cyo gusifura Imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, ‘CAF Champions League 2023’.

Umukino azabanza gusifuramo muri iri rushanwa  ni uzahuza Coton Sport na Mamelodi Sundowns, ziri mu itsinda rya Kabiri rizatangira gukina tariki ya 17 Gashyantare 2023.

Kuri uyu mukino azafatanya n’Abanyarwanda Mutuyimana Dieudonné, Karangwa Justin na Ruzindana Nsoro.

Si ku nshuro ya mbere agiye gusifura muri iri rushanwa kuko yasifuye CAF Champions League na CAF Confederation Cup mu 2021, ndetse anasifura Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 cyabereye muri Mauritanie.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version