Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyarwanda Gatwa Yatowe Nk’Umugabo W’Umwaka Mu Bwongereza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Umunyarwanda Gatwa Yatowe Nk’Umugabo W’Umwaka Mu Bwongereza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 November 2023 10:56 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mizero Ncuti Gatwa yahawe igihembo mu byatanzwe bya ‘GQ Men of the Year 2023’ byatangiwe mu Bwongereza bihabwa ibyamamare mu nzego zitandukanye z’imyidagaduro.

Taliki 15, Ugushyingo, 2023 nibwo yagiherewe mu Bwongereza ahitwa London’s Royal Opera House.

Ncuti Gatwa yahembanywe n’abandi bakinnyi ba filime bakomeye barimo Jeremy Allen White, Andrew Scott, itsinda ry’abanyamuziki rya Boygenius, Kim Kardashian n’abandi.

Abantu batandukanye bagize urujijo rw’ukuntu Kim Kardashian yatowe ‘nk’umwe mu bagabo’ b’umwaka n’iki kinyamakuru cya GQ kandi ari umugore.

Ababikoze bavuga ko byakozwe kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoze byagereranywa n’ibya ‘kigabo’.

Ntabwo ari ubwa mbere umugore ahawe iki gihembo kuko mu mwaka wa 2005 undi mukinnyi wa filimi w’umugore witwa Jennifer Aniston yabaye uwa mbere watowe nk’umwe mu bagabo b’umwaka.

Hari n’abandi nka Mila Kunis watowe mu mwaka wa 2011, Rihanna mu mwaka wa 2012, Shailene Woodley yatowe mu mwaka wa 2014, Gal Gadot yabigezeho mu mwaka wa 2017, Serena Williams mu mwaka wa  2018, Jennifer Lopez mu mwaka wa  2019 na Megan Thee Stallion mu mwaka wa  2020.

Ncuti Gatwa yatowe nk’umugabo w’umwaka muri ‘GQ’s Men of the Year 2023 Awards’, kandi aheruka gushyirwa ku gifuniko cy’iki kinyamakuru mu nkuru yasohoye muri Ugushyingo, 2023.

Gatwa yavukiye i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ku wa 15 Ukwakira 1992.

Yatangiye gukina muri filime zitandukanye mu 2014 mu yitwa ‘Bob Servant’, mu 2015 akina mu yitwa ‘Stonemouth’, mu 2019 muri ‘Sex Education’ yamwubakiye izina bikomeye na ‘Horrible Histories: The Movie – Rotten Romans’.

Yagaragaye mu zindi zirimo ‘Doctor Who’ ya BBC izajya hanze mu minsi iri imbere, ‘Tomb Raider’ na ‘Barbie’ y’Abanyamerika yamwinjije neza mu ruganda rwa sinema i Hollywood n’izindi.

Gatwa ni Umunyarwanda wavukiye mu Karere ka Nyarugenge mu mwaka wa 1992.

Se yitwa Prof Tharcisse Gatwa akaba intiti mu by’iyobokamana no gusesengura inyandiko ntagatifu( Theology), we akaba akomoka mu Karere ka Karongi.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, umuryango wa Gatwa wimukuye Ecosse( Scotland) barahaba kugeza magingo aya.

Prof Tharcisse Gatwa
TAGGED:featuredFilimiGatwaIgihemboNcutiUmugaboUmwaka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imbere Y’Amahanga Tshisekedi Yashimagije Wazalendo
Next Article Burundi: Barashaka Urukiko ‘Rwihariye’ Rukurikirana Abayobozi Bakuru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Bafungiwe Kwangiza Amashanyarazi

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

DRC: Ingabo Z’Uburundi Zirashinjwa Kwicisha Abanyamulenge Inzara

Harabura Iki Ngo Interineti Igere Hose?-Abadepite Babaza Ingabire

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Umuyobozi Wa Qatar Yaganiriye N’Uw’u Rwanda Ku Bihuza Ibihugu Byombi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kuri Perezida Kagame Nta Terambere Rirambye Igihe Umuturage Ahejwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ikoranabuhanga

Ubushinwa Bwatangiye Gukoresha Robo Zikora Gipolisi Mu Muhanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

U Rwanda Rugiye Kuzuza Ikigega Cya Gazi Yakoreshwa Amezi Abiri Ntayitumijwe Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?