Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu, tisi n’uturemangingo.
‘Ingingo’ ni igice runaka mu bigize umubiri w’umuntu urugero nk’impyiko, umwijima, umutima n’ibindi.
Mu ngingo kandi habarirwamo n’amagufa.
Tisi (tissue) ni inyama , ni ukuvuga inyama bashobora komora ku mpfundiko y’umuntu wapfuye bakayomeka ku y’undi muzima wenda kubera ko yarumwe n’imbwa cyangwa yaboze kubera cancer n’ibindi.
Uturemangingo ni uduce duto cyane twiteranya tugakora urugingo runaka. Utu turemangingo nitwo dukunda guhura n’imikorere idasanzwe igena imibereho yatwo bikaza gutera za cancers zitandukanye.
Mu isobanurampamvu ry’ishingiro ry’uriya mushinga, Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko bigamije kuzafasha Abanyarwanda barwaye kandi bakeneye guhabwa ingingo runaka kuzibona zidahenze kuko zizaba ziri mu Rwanda kuruta uko bazitumizaga mu mahanga.
Ngamije avuga ko uriya mushinga w’itegeko ugamije koroshya ikiguzi cy’ubuvuzi no gushyiraho serivisi z’ubuvuzi zitabaga mu Rwanda.
Ati: “Intego y’itegeko ni ugushyiraho uburyo bufasha ubuvuzi na gahunda yo kwigisha abaganga kubaga hasimbuzwa ingingo. Ibi bifasha abarwayi bajya mu mahanga gushaka serivisi zo guhabwa impyiko n’umwijima n’izindi ngingo kuzibona imbere mu gihugu.”
Yashimiye ko ririya tegeko ryemejwe kandi ngo yizeye ko bizafasha no mu gukurura abanyamahanga baza kwivuriza mu Rwanda kuko bazaba baje guhabwa ingingo z’umubiri zishobora kuba zihenda iwabo kuko zitahaboneka ku bwinshi.
Ubukungurambaga burakenewe…
Muri kamere y’Abanyarwanda, umurambo w’umuntu ni ikintu gikomeye kandi cyubahwa kuko hari abemera ko burya umuntu aba atapfuye ahubwo aba ari mu ijuru cyangwa ahandi.
Kubabwira ko bagomba kwemera ko umubiri wabo ujyanwa mu bigo by’ubushakashatsi, abanyeshuri bakajya bawugiraho kubaga cyangwa ko umwijima wabo uzahabwa abantu runaka barimo n’abanyamahanga kandi bakabyemera bishobora kuzasaba imbaraga nyinshi n’igihe kirekire.
Twibukiranye ko kugira ngo Abanyarwanda bemere gutura ku mudugudu byasabye ubukangurambaga bw’igihe kirekire buherekejwe n’umusaruro ushingiye ku bikorwa remezo byazamuye ubuzima bw’abemeye kuwuturamo.
Mu myaka iringaniye ishize, hari itegeko ryemerera abantu babishaka kwandika hakiri kare ko bifuza ko nibatabaruka imibiri yabo izatwikwa hagashyingurwa ivu.
Nta nkuru nyinshi zirandikwa zivuga ku bantu bemeye ibikubiye muri iri tegeko ngo bemere ko imibiri yabo itwika, hanyuma hagashyingurwa ivu.
Ubukungurambaga busaba Abanyarwanda kwemera ko imibiri yabo izakorerwaho ubushakashatsi ni ingenzi kandi bugomba gukorwa binyuze mu magambo aboneye, agera k’umutima w’umuturage, ntiyumve ko napfa umubiri we uzasigara ari igikinisho cy’abiga Kaminuza.
Abo mu muryango we nabo bagomba kubyumva neza kugira ngo ejo bitazakurura imanza z’urudaca hagati y’abo nyakwigendera yasize.
Dr Daniel Ngamije avuga ko buriya bukangurambaga bwo kwigisha Abanyarwanda gutanga bimwe mu bice by’ingingo k’ubushake kandi k’ubuntu, mu gihe ari bazima cyangwa bagatanga uburenganzira ko nibamara gupfa ingingo zabo zishobora gukurwaho zigahabwa abarwayi bazaba bazikeneye buzagira akamaro.
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko mu myaka irindwi ishize, abarwayi 67 boherejwe mu mahanga kugira ngo bahabwe serivisi yo guhindurirwa impyiko.
Bivugwa ko uriya mushinga w’itegeko niwemezwa ukagirwa itegeko, ibiwukubiyemo bizatangira gukorerwa mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali mu ntangiriro z’umwaka wa 2023.