Pacifique Nshizirungu wari umaze igihe aba mui Uganda yishwe mu buryo bw’amayobera n’abantu bitwaje imbunda, bamusanze kuri sitasiyo ya lisansi mu gace ka Kiryandongo, arimo guha serivisi abakiliya.
Uyu musore yishwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu ahagana saa mbili z’ijoro, mu bwicanyi ibimenyetso bigaragaza ko bwagizwemo uruhare n’Urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi, CMI, nk’uko amakuru ava muri Uganda abivuga.
Nshizirungu yiyongereye mu bandi Banyarwanda bamaze kuvutswa ubuzima n’inzego za Uganda, mu gihe abandi bagiye bakorerwa iyicarubozo ryabaviriyemo ubumuga.
Amakuru ahamya ko abamurashe bari bamwegereye, ku buryo yahise yitaba Imana.
Abatangabuhamya bavuze ko Nshizirungu yari umusore witonda kandi wubahiriza amategeko, ariko aza kuraswa ari mu kazi ke ko gutanga ibikomoka kuri peteroli.
Yabanaga na Nyina na mushiki we.
Hashize igihe kinini Abanyarwanda bibasirwa cyane muri Uganda, kugeza ubwo u Rwanda rwageze aho rusaba abaturage barwo bose guhagarika kujya muri Uganda.
Benshi bafatwa bashinjwa kuba muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko cyangwa ko ari intasi z’u Rwanda.
Ni ibyaha bafungirwa muri kasho zitazwi, bagakorerwa iyicarubozo nyamara ntibazigere bagezwa imbere y’inkiko, ahubwo bakajugunywa ku mupaka w’u Rwanda ari intere.
Ni mu gihe u Rwanda rushinja Uganda gushyigikira imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo FDLR, RUD Urunana, P5 na FLN, ikabasha kwinjiza abarwanyi ndetse bagafashwa kujya mu myitozo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Hari amakuru ko benshi mu Banyarwanda bahohoterwa hari ubwo Uganda iba itabashira amakenga kubea imigambi yayo yo gufasha imitwe y’iterabwoba.
Minisiteri y’Imari ya Amerika iheruka gufatira ibihano bijyanye n’imari Major General Abel Kandiho uyobora CMI, ashinjwa ko we n’abandi ba Ofisiye bafashe, bagafunga ndetse bagahohotera mu buryo bubabaza umubiri abantu batandukanye muri Uganda.
Mu itangazo ryayo igira iti: “CMI yibasiye abantu hagendewe ku bwenegihugu bwabo, ibitekerezo bya politiki cyangwa ko banenga Guverinoma ya Uganda.”
N’ubwo mu nyandiko ya Amerika nta na hamwe havugwa u Rwanda, kuba hari abantu bibasiwe hagendewe ku bwenegihugu bishobora guhuzwa n’inkuru z’Abanyarwanda bakomeje guhohoterwa muri Uganda, bagafungwa nyuma bakarekurwa batanagejejwe imbere y’inkiko.
Inyandiko ya Amerika ikomeza iti: “Abantu bajyanywe muri kasho, bafungwa kenshi hadakurikijwe amategeko, muri kasho za CMI aho bakubitwa bikabije n’abakozi ba CMI bagakorerwa n’ibindi bibabaje birimo kubahohotera bishingiye ku gitsina no kubakubitisha amashanyarazi, kenshi bikavamo ubumuga bw’igihe kirekire n’urupfu”
“Muri uko gufungwa, abafashwe bafungirwaga ahantu ha bonyine badashobora kuvugana n’inshuti, umuryango cyangwa abunganizi mu mategeko. Rimwe na rimwe Kandiho ubwe yagize uruhare mu kuyobora abandi mu guhata ibibazo imfungwa.”
Ni ibirego byinshi bisa n’ibyakomeje gukorerwa Abanyarwanda muri Uganda.