Umunyarwanda Yashinzwe Kuyobora Ikigo Cy’Indangamuntu Cya Benin

Pascal Nyamulinda wigeze kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yahawe inshingano zo kuyobora Ikigo cya Benin gishinzwe gutanga indangamuntu.

Icyemezo kimuha izi nshingano cyafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yaraye ibereye i Cotonou( Umurwa mukuru wa Benin) iyobowe na Perezida w’iki gihugu Nyakubahwa Patrice Talon.

Perezida wa Benin Nyakubakwa Patrice Talon(Ifoto@Presidence du Benin)

Nyamulinda asimbuye Gougbédji.

Ikigo azayobora kitwa Agence Nationale d’Identification des Personnes (ANIP).

- Advertisement -

Uwo yasimbuye yari asanzwe  ari Umunyamabanga mukuru wungirije wa Guverinoma, akaba yari muri uwo mwanya kuva mu 2021.

Akiba mu nshingano mu Rwanda, Nyamulinda yakoze imirimo myinshi.

Mu mwaka wa 2017 yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali asimbuye Monique Mukaruliza .

Icyo gihe Mukaruliza yari amaze kugirwa Ambasaderi w’ u Rwanda i Lusaka muri Zambia.

Mu  mwaka umwe urenzeho amezi make, yareguye.

Hari muri Mata 2018.

Mbere y’izi nshingano yayoboye Ikigo gishinzwe Irangamuntu (NIDA) kuva mu mwaka wa 2007 kicyitwa Umushinga w’Irangamuntu, kugeza ku wa 3 Gashyantare 2017.

ANIP yashyizweho n’itegeko ryo muri Kamena 2017, ihabwa inshingano zo kwegeranya imyirondoro n’amakuru y’irangamimerere by’abaturage bose ba Bénin, haba mu nyandiko zifatika no mu ikoranabuhanga, kandi amakuru yabo akaba arinzwe neza.

Nk’umuntu wabikozemo imyaka myinshi Nyamulinda  yitezweho umusanzu ukomeye muri aka kazi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version