Umunyemari Mironko ‘Yatutse’ Urukiko

Umuvugizi w’inkiko Harrison Mutabazi yabwiye itangazamakuru ko yamenye ko Urukiko rw’Ikirenga rwahanishije umunyenganda Mironko Francois Xavier igifungo cy’imyaka ibiri, harimo umwaka n’amezi icyenda bisubitse kubera “gutuka urukiko mu iburanisha.”

Mironko azafungwa amezi atatu, adafite aho ahuriye n’urubanza rundi rw’ubucuruzi ari kuburana.

Mutabazi Harrison yabwiye bagenzi bacu b’UMUSEKE ati: “Icyo ni icyaha gikorewe mu iburanisha, urukiko urwo ari rwo rwose rufite uburenganzira bwo guhita rugihana ako kanya, ntabwo rubifatira indi procedure, kandi ntaho gihurira n’urundi rubanza warimo kuburana. Urwo rubanza rundi rukomeza icyo cyemezo cyashyizwe mu bikorwa.”

Ikinyamakuru Intego News cyanditse mbere iby’ifungwa rya Mironko, kivuga ko yandikiye Urukiko rw’ikirenga arubwira ko  ibyemezo yafatiwe n’inteko iburanisha urubanza rw’ubucuruzi ari kuburana bibogamye.

- Advertisement -

Ibyo ngo yanabisubiyemo kuri uyu wa Gatatu ubwo yaburanaga.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda Bwana Harrison Mutabazi(Photo@Taarifa.rw)

Ikindi ni uko hari ibyemezo by’urukiko yanze gushyira mu bikorwa.

Intego News yanditse ko kuri uyu wa Gatatu taliki 22, Gashyantare, 2023, Urukiko rw’Ikirenga rwahise rutangira kwiga ku magambo ye, rureba niba atagize icyaha cyo gutuka urukiko mu gihe cy’iburanisha.

Mutabazi Harrison we avuga ko hari ingingo z’amategeko mu Rwanda ziteganya ibihano ku bantu bagaragaza imyifatire cyangwa bavuga amagambo yo gutuka cyangwa gusuzugura urukiko n’abacamanza mu gihe cy’iburanisha.

Ati: “Ibi bimaze igihe mu mategeko y’u Rwanda, turasaba abantu kwitwararika cyane ku byerekeranye n’icyumba cy’urukiko, amagambo bakoresha, icyubahiro bagomba urukiko n’abacamanza kuko hari ibihano biteganywa ku makosa akorerwa mu iburanisha.”

Avuga ko kuba Urukiko rw’Ikirenga rufashe icyemezo nka kiriya biza guha ubutumwa abantu bose.

Urukiko rw’Ikirenga  rwategetse ko ahita afungwa kandi icyemezo cyarwo ntikijuririrwa kuko nta runsdi rukiko ruruta urw’ikirenga.

Abo mu muryango wa Mironko n’inshuti ze batunguwe n’iki cyemezo cy’urukiko bavuga ko ibyo yavuze yashakaga kurenganurwa, ari na byo byatumye agana inkiko.

Mironko arazwi mu banyemari ba kera mu Rwanda.

Afite  inganda zikora ibikoresho muri pulasitiki.

Amaze iminsi aburana na Leta yishyuza amafaranga y’isoko ryo kugura intwaro yakoze mu myaka ya 1993 na 1994 mu gihe cya Leta yayoborwaga na Juvénal Habyarimana.

Icyo amategeko avuga k’ugutukana mu rukiko…

Urukiko rwabifasheho umwanzuro

Agaka ka gatatu k’ingingo ya 260 mu itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange kavuga ko “Iyo gutukana cyangwa gusagarira bikozwe mu gihe cy’iburanisha, ibihano biba igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko itarenze imyaka itatu (3).”

ITEGEKO No 22/2018 RYO KU WA 29/04/2018 RYEREKEYE IMIBURANISHIRIZE Y’IMANZA Z’IMBONEZAMUBANO, IZ’UBUCURUZI, IZ’UMURIMO N’IZ’UBUTEGETSI

Ingingo ya 80: Kubahiriza umutekano mu iburanisha Iyo mu rukiko cyangwa ahandi hose abacamanza baburanishiriza, umwe cyangwa benshi mu bantu bahari bateye urusaku, bagaragaza ko bagize icyo bashima cyangwa bagaya, bagatera cyangwa bagakongeza imvururu mu buryo ubwo aribwo bwose, uyobora iburanisha arabacyaha, bakomeza akabirukana byaba ngombwa akitabaza inzego z’umutekano, bitabujije ibindi bihano biteganywa n’amategeko.

Iyo imvururu zitewe n’umuburanyi, uyoboye iburanisha aramucyaha, akamumenyesha ko nakomeza amwirukana urubanza rugakomeza kuburanishwa nk’aho ahari. Iyo bamusohoye akanga, uyoboye iburanisha yitabaza ushinzwe umutekano akamusohora ku ngufu, bitabujije ibindi bihano biteganywa n’amategeko.

Iyo imvururu zitewe n’umuntu ufite umurimo mu rukiko cyangwa uwunganira abandi mu nkiko, hatirengagijwe ibiteganyijwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ashobora gusabirwa no guhagarikwa ku murimo hakurikijwe amategeko agenga umurimo we. Ibivugwa kuva ku ngingo ya 78 kugeza kuya 80 z’iri tegeko, bikurikizwa no mu nama ntegurarubanza.

Ingingo ya 81: Imiburanishirize y’imanza ku byaha bikorewe mu iburanisha Mu gihe cy’iburanisha iyo hakozwe icyaha gihanishwa igihano kitarenga igifungo cy’imyaka itanu (5), urukiko, rushobora guhera ko ruhana uwagikoze kabone n’ubwo rwaba rudasanganywe ububasha bwo kuburanisha mu rwego rwa mbere bene ibyo byaha.

Muri icyo gihe, umucamanza ahagarika iburanisha, agategeka ushinzwe umutekano gusohora uwakoze icyaha, agasaba abari mu iburanisha kugira ituze.

Umwanditsi akora inyandiko mvugo y’ibyabaye. Umucamanza ahita yandika urubanza ashingiye ku byabaye n’amategeko yishwe, hanyuma agahamagaza uwo bari basohoye, akamusomera urubanza amuciriye mu ngingo zarwo zose, agasubukura iburanisha.

Nta yindi mihango ikorwa cyangwa ngo ababuranyi bahabwe ijambo kugira ngo bagire icyo bavuga ku cyaha cyakozwe.

Iyo icyaha cyakorewe mu iburanisha gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5), umucamanza ategeka ko abashinzwe umutekano bafata uwagikoze, akandika inyandikomvugo isobanura neza ibyabaye, uwakoze icyaha akohererezwa Umushinjacyaha ubifitiye ububasha hamwe na dosiye ye kugira ngo itegurwe, izaregerwe urukiko. Ibyemezo bifashwe hakurikijwe ibivugwa muri iyi ngingo bihita bishyirwa mu bikorwa nta kuzuyaza.

Ingingo ya 82: Kujuririra urubanza ku cyaha cyakorewe mu iburanisha Iyo uwahungabanyije umutekano ahawe igihano cy’igifungo kivugwa mu ngingo ya 81 y’iri tegeko, ashobora kujuririra urukiko rwisumbuyeho mu gihe kitarenze iminsi itanu (5).

Iyo inyandiko y’ubujurire igeze mu rukiko, Urukiko rwajuririwe rutumiza kopi y’inyandikomvugo y’iburanisha ry’urubanza rwakorewemo intugunda na kopi y’urubanza rwafunze uwo wajuriye.

Dosiye yose yohererezwa Ubushinjacyaha kugira ngo bwitegure kuzaza kuyiburana. Ubushinjacyaha, buhereye kuri dosiye bwashyikirijwe, bushobora gukora iperereza ryuzuza ibiyikubiyemo.

Muri urwo rubanza rw’ubujurire, hatumizwamo uwajuriye, ubushinjacyaha n’abatangabuhamya iyo bakenewe. Urwo rubanza rucibwa mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) uhereye igihe iburanisha ryarwo ryarangiriye kandi ntirushobora kongera kujuririrwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version