Umunyarwanda Yatorewe Kuyobora I&M Bank Rwanda Plc

Inama y’Ubutegetsi ya Bank ya I&M Bank Plc iherutse guterana itora ku bwiganze ko Umunyarwanda Benjamin Mutimura ari we muyobozi w’iyi Banki.

Azatangira imirimo ye taliki 01, Nyakanga, 2023.

Mutimura azi imikorere ya za Banki kubera ko yamaze igihe kirekire ashinzwe ubucuruzi muri Banki ya Kigali.

Yakoraga akazi bita Chief Commercial Officer (CCO).

- Advertisement -

Ku buyobozi bwa I&M Bank asimbuye Robin Bairstow, wahawe izindi nshingano muri iyi banki ariko zizatangazwa mu gihe kitarambiranye.

Bairstow avuye muri iyi banki ayikoreye akazi gakomeye mu gihe cy’imyaka irindwi amaze ayiyobora.

Yayoboye uburyo bushya iyi banki yakoreshaga bwitwa Finacle Core Banking System ndetse atuma iyi banki yubaka icyicaro cyayo mu Mujyi wa Kigali kiri mu byihariye mu myubakire kurusha ibindi.

Robin Bairstow yagize uruhare mu kwimakaza ikoranabuhanga mu bakiliya n’abakozi ba I&M Bank Rwanda binyuze mu kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Iyi mikorere yatumye Banki yayoboraga ihabwa ibihembo bitandukanye birimo ibikombe bishimangira imikorere yayo iboneye.

Mutimura nawe ntiyoroshye!

Amaze imyaka 16 akora mu rwego rw’amabanki kandi icyo gihe cyose yagize uruhare mu guteza imbere ibigo yakoreraga.

Yatangiye gukorera I&M Bank Rwanda mu mwaka wa 2007, ashinzwe imizamukire y’imari ya Banki, abo bita Development Finance Officer .

Bidatinze yabaye umuyobozi muri iyi banki ushinzwe inguzanyo, arazamuka kugeza abaye umuyobozi ushinzwe imikorere ya banki yose, uwo bita Corporate and Institutional Banking Officer.

Mu mwaka wa 2020 nibwo yagiye muri Banki ya Kigali.

Yize iby’ubukungu muri Kaminuza y’i Louvain La Neuve& Namur mu Bibiligi, ariko akaba yari asanganywe indi mpamyabumenyi yo muri ubu bumenyi yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mbere y’uko ajya mu Bubiligi.

Afite n’ibindi bigwi mu byo gucunga imari n’umutungo.

Perezida w’Inama y’ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda witwa Bonaventure Niyibizi avuga ko we na bagenzi bizeye neza ko Benjamin Mutimura azakora neza inshingano ze kandi akazamura banki.

Umuyobozi wa I&M Bank mu karere u Rwanda ruherereyemo witwa Kihara Maina nawe avuga ko nta kabuza Mutimura azageza banki ku rwego iharanira kugeraho mu karere.

Yaba we(Maina) ndetse na Perezida w’Inama y’ubutegetsi y’iyi Banki mu Rwanda, Bonaventure Niyibizi, bashima umurimo Robin yakoze kandi bakemeza ko Mutimura azakomereza muri uwo mujyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version