Umunyarwanda Yiciwe Urw’Agashinyaguro Muri Uganda

Umunyarwanda wamenyekanye ku mazina ya Bazambanza Munyemana yiciwe muri Uganda mu buryo bw’agashinyaguro, umurambo we uza kujugunywa ku mupaka w’u Rwanda.

Umubiri w’uyu musore wabonetse kuri uyu wa 6 Kamena ahagana saa saba z’amanywa, bigaragara ko yakubiswe ndetse agatwikwa.

Bazambanza w’imyaka 21 yakomokaga mu Karere ka Burera, yari amaze igihe gisaga imyaka ine akorera imirimo itandukanye mu gace ka Butandi mu karere ka Kabale muri Uganda.

Hari amakuru ko yaje guterwa n’abagizi ba nabi barimo uwari umukoresha we, bamusanga mu rugo bamukubita ingiga y’igiti, baza no kumutwika yambaye ubusa.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal yemeje ko amakuru babonye ari uko uriya musore yiciwe muri Uganda, abanya-Uganda baza kumujugunya ku mupaka, ku ruhande rw’u Rwanda.

Ati “Amakuru twabonye ni uko yazanywe n’abagande bakamujugunya iwacu, bamuzanye ku manywa abaturage bareba.”

Ni ubugizi bwa nabi bwagwiriye uyu musore mu gihe abanyarwanda bamaze igihe bagirirwa nabi muri Uganda, ibintu byazambije umubano w’ibihugu byombi.

Abagizi ba nabi bamaze kwica Bazambanza, bahise bamuboha bamujyana hafi y’umupaka w’u Rwanda mu karere ka Burera, mu murenge wa Kivuye.

Hari aakuru ko ibyo byose bariya bagizi ba nabi babikoze ku manywa y’ihangu.

Abaturage bakibibona bahise bamenyesha ubuyobozi, umurambo bawujyana mu bitaro bya Butaro ngo ukorerwe isuzumwa, mu gihe iperereza rigikomeje.

Abanyarwanda benshi bakomeje gukorerwa iyicarubozo muri Uganda benshi bakahaburira ubuzima, kandi ntihagire ukurikirana.

Mu baheruka harimo Felicien Mbonabaheka wishwe mu gihe gishize ubwo yageragezaga gukiza umunyarwanda wari umerewe nabi n’abagizi ba nabi muri Uganda. Bamutemye umutwe n’amaguru, ndetse bahita banamushyingura umuryango we utamenyeshejwe.

Ni kimwe na Emmanuel Mageza wishwe, umubiri we ntushyikirizwe umuryango we.

U Rwanda rwakomeje gusaba Uganda guhagarika iyicarubozo rikorerwa abanyarwanda, ariko kugeza magingo aya nta gisubizo kiraboneka.

U Rwanda kandi rushinja Uganda gucumbikira abantu bagamije kuruhungabanyiriza umutekano.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version