Urwego Rw’Umuvunyi Rurashinjwa Kwirengagiza Akarengane K’Umuturage

Video: Umuturage utuye i Samuduha Akagari ka Rubirizi, Umurenge wa Kanombe muri Kigali witwa Seraphine Niyitegeka avuga ko yagejeje ikibazo cye muri Perezidansi kubera akarengane, nayo isaba Urwego rw’Umuvunyi ngo rubijyemo rubicyemure ariko rurabuzinzika. Inzu ze zisa n’izafashwe bugwate kandi mu buryo we yita ku burimo akarengane.

Muri Jenoside Séraphine Niyitegeka yari umwangavu. Bamwe mu Nterahamwe baje kumufata ku ngufu baramusambanya, bamwanduza SIDA ndetse ayisamiramo n’umwana.

Mu buhamya yahaye Taarifa, avuga ko yanze gukuramo iriya nda, ahubwo arabyara ndetse ku by’amahirwe, umwana avuka ari muzima.

Ati: “Narokocyeye muri Kicukiro Centre, muri ETO ariko ubundi nkomoka i Nyaruguru. Nyuma yo kwanduzwa SIDA naje gusama, mbyara umwana muzima. Mbonye ari uko bimeze nahisemo kumurera, ndakora Imana impa umugisha umuntu ampa amafaranga ndayakoresha yunguka andi.”

- Kwmamaza -

Avuga ko yagombaga gukora kugira ngo azazigamire abana be, kuko nyuma yaje kubyara undi.

Inkunga yatumye azamuka, yari yarayibonye mu mwaka wa 1997.

Mu gukoresha neza uriya mutungo, yaje kugura ikibanza yubakamo inzu mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Kabeza, ahitwa Samuduha.

Avuga ko yubatse inzu eshatu, buri imwe ukwayo…

Kubera bwa burwayi, yaje kujya kwivuriza muri Uganda, ariko mbere y’uko agenda, abanza kwegera Banki yitwa Vision Fund ngo imugurize amafaranga ajye kwivuza, hanyuma ayihe ingwate y’izo nzu  yubatswe i Samuduka muri Kabeza

Ibyakurikiyeho ni indi nkuru ibabaje…

Umva ikiganiro cyose yahaye Taarifa.rw

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version