Umunyarwandakazi Afunzwe Akurikiranyweho Kugambana Ngo Bice Umuzungu

Abapolisi bo muri Kenya baherutse kwiyoberanya bigira abicanyi bakorera amafaranga kugira ngo bashobore gufata Umunyarwandakazi washakaga kubaha miliyoni Frw 84( ni ukuvuga miliyoni Ksh 9.2) ngo bice inshuti ye y’Umusuwisi bayambure Euros 850,000 ni ukuvuga Miliyari Frw 1.2.

Amakuru dufite avuga ko uwo Munyarwandakazi ufungiwe icyo cyaha yitwa Uwineza ariko ngo yari yariyise Uwababyeyi.

Yafatanywe na musaza we ubwo bajyaga mu biciro b’abantu bari bizeye ko ari abicanyi bagiye kubafasha kwica uwo Muzungu wo mu Busuwisi bakamucucura ariya ma Euros.

Abo bitaga abicanyi kabuhariwe bari abapolisi b’abanyamwuga.

- Kwmamaza -

Kuri uyu wa Kabiri taliki 02, Mutarama, 2024 nibwo uwo mugore na musaza we bageze mu rukiko.

Amakuru avuga ko hari umuntu wariye Polisi akara ko hari umugore na musaza we bafite uriya mugambi.

Abapolisi bahise bicara banoza uburyo bwiza bwo kubegera, bakababwira ko ari abicanyi babizobereyemo hanyuma bakazabata muri yombi.

Uwo bashakaga kwica ni Umusuwisi w’imyaka 50 wari waje i Nairobi muri konji ikurikira Noheli bita Boxing Day ngo yishimane n’iyo nkumi.

Yagiye gucumbika muri Hoteli yitwa Westlands mu nkengero za Nairobi, ariko uwo mugore we yabaga mu nzu yitaruye hoteli ho gato, izo bita ‘apartment.’

Bivugwa ko uriya mugore yabwiye itsinda ry’abapolisi yitaga ko ari abicanyi ruharwa ko uwo muntu yari afite Euros 850,000 kandi ko mbere yo kumwica uwo yagombaga kubanza kohereza ayo mafaranga yose kuri compte ye.

Gahunda barayinogeje, abapolisi bemera ko uko abishaka ari ko bari bubigenze ariko bakaza kuyagabana bakaringaniza igikorwa nikigenda neza.

Mu mugambi harimo ko hagomba gukorwa ikarita y’inyiganano yerekana ko uwo mugore ari umupolisi uri mu kazi k’umutekano aho kuri Hotel Westlands.

Iyi hoteli niho umukobwa yari buhurire n’uwo Muzungu bagasangira mbere y’uko abo ‘bicanyi’ baza kurangiza gahunda.

Ikarita ya Polisi barayikoze bayitirira izina rya Sarah Nafula Masika.

Bwarakeye nibwo uwo mugambi washyizwe mu bikorwa ariko wa mugore asanga abo yari yiringiye ko ari abicanyi ahubwo ari abapolisi bamufatana na musaza we.

Babasanganye acide n’ibyuma bibiri.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version