Israel Yishe Umuyobozi Mukuru Wungirije Wa Hamas

Ingabo za  Israel zakoresheje igisasu cya missile cyarashwe na drones zishe Saleh Al- Arouri wari umuyobozi mukuru wungirije wa Hamas. Zamutsinze mu Murwa mukuru wa Lebanon witwa Beirut.

Ubuvugizi w’ingabo za Israel bwatangarije Lebanon ko ibyo Israel yakoze atari ugutera Lebanon nk’igihugu ahubwo ari ukwikiza umugome wari uri ku butaka bwayo.

Hamas yamaganye iby’urwo rupfu, ndetse inshuti yayo Hezbollah ivuga ko Israel izaryozwa iby’icyo gitero.

Minisitiri w’Intebe wa Lebanon yavuze ko ibyo Israel yakoze ari ubushotoranyi bugamije ko Lebanon nayo ijya mu ntambara.

- Advertisement -

Itangazamakuru ryo muri Lebanon rivuga ko Arouri yari Umuyobozi mukuru wa Hamas wungirije ushinzwe ibya Politiki, akaba yicanywe n’abandi bantu batandatu barimo abayobozi ba gisirikare babiri n’abandi bayoboke bakuru ba Hamas bane bari bari kumwe mu Biro biri ahitwa Dahiyeh.

Drone ya gisirikare niyo yabarashe missile.

Uyu mugabo kandi yari asanzwe ari umuhuzabikorwa hagati ya Hamas na Hezbollah, akaba yari amaze iminsi akorera muri Lebanon.

Arouri wari afite imyaka 57 y’amavuko, niwe muyobozi wa Hamas ukomeye kurusha abandi wishwe kuva Israel yatangira intambara na Hamas taliki 07, Ukwakira, 2023.

Dahiyeh ni agace bizwi ko gakoreramo abantu benshi bo muri Hezbollah.

Missile yarashwe na drone za Israel niyo yahitanye abo bagabo ibasanze mu Biro
i Beirut mu Murwa mukuru igikuba cyacitse
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version